Mu Karere ka Gakenke hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Buri mwaka tariki 7 Mata, u Rwanda rwifatanya n’amahanga kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 zizira uko zavutse. N’icyumweru kibanziriza iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni muri urwo rwego hirya no hino mugihu hatangiye kwibuka hazirikanwa Abanyarwanda by’umwihariko Abatutsi bazize Jenoside.

Mu Karere Ka Gakenke kwibuka byatangiriye mu Murenge wa Kivuruga ku Rwibutso rwa Buranga, uru Rwibutso rushinguwemo imibiri 1571 yaturutse hirya no hino mu Karere ka Gakenke.

N’umuhango witabiriwe na Hon. Depite Bitunguramye Diogène na Murebwayire Christine, bafashe umwanya wo kunamira no gushyira indabo ahashyinguwe mu cyubahiro Abatutsi bishwe mugihe cya Jenoside muri Mata 1994.

Hon.Depite Bitunguramye Diogène ukora muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yatanze ubutumwa buvuga ko “Abanyarwanda bose bakwiye kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje avuga kandi ko igihe tugezemo ntawe ukwiye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yibukije abari bitabiriye uyu muhango ko bakwiye kuzirikana ababuriye ubuzima mu bwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ari gihe cyiza cyo gukomeza abarakotse.
Akomeza avuga ko Abanyarwanda bakwiriye kwitwararika muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka, bagakomeza kwitwararika kugeza na nyuma y’iminsi ijana yo kwibuka.
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere twamaze kurangiza imanza z’inkiko Gacaca nkuko bisobanurwa n’Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke Bwana DUNIA saadi ati “ turashima ubutwari bwo kubabarira bwakozwe n’abarokotse Jenoside ndetse n’abateye intambwe yo kwishyura imitungo.

Yakomeje avuga ko byagezweho binyuze mu matsinda y’ubumwe ari mu Mirenge igize Akarere ka Gakenke.
Madamu Devotha umwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wo mu Karere ka Gakenke avuga ko nubwo bahuye n’ibibi byinshi mu 1994, nubwo kubicamo byari bigoye ashimira Leta y’Ubumwe yunze Abanyarwanda ikaba yararanduye amacakubiri mu Rwanda.
GIKWERERE B.Patrick