Minazi: Yisunze Banki maze yiteza imbere mu buhinzi n’ubworozi

Niyonambaza Pontien w’abana babiri akaba umuhinzi-mworozi utuye mu Kagari ka Munyana, Umurenge wa Minazi avuga ko nyuma yo gufata umwanzuro wo gutangira gukora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi yawutangiye arangije ishuri ry’isumbuye aho yamaze imyaka 6 ari umushomeri.

Mu mwaka wa  2016 nibwo yafashe umwanzuro wo gutangira ibikorwa by’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi kubera ko yari amaze imyaka 6 ari umushomeri  kandi yarize ibijyanye n’ubuhinzi. Yakomeje avuga ko yatangiye ahinga imbuto y’ibinyomoro n’amarakuja akaba aribyo yahereyeho abona biri kumwinjiriza ifaranga.

Akurikizaho ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo ubwo yagendaga ahindura kugira ngo arebe ikijyanye  n’ubutaka bwo mu Murenge wa Minazi atuyemo cyane ko uko yagendaga ahinga ari nako yagendaga yagura ubuso bw’ibihingwa bye. Yakomeje avuga ko agitangira umwuga w’ubuhinzi yahise ayoboka banki “Umurenge SACCO” ari nako yagiye yagura ibikorwa bye by’ubuhinzi.

Niyonambaza yavuze  ko aho atangiriye guhinga insina y’urutoki  nkeya zigera kuri 20 yazitangiranye  n’umushinga wo gutera kawa cyane ko mu buryo bwa tekinike y’ubuhinzi yabonaga urutoki rutabangamirana n’ikawa cyane ko mu Murenge wa Minazi hari uruganda rutonora kawa.

Amaze gukora ibi byose yahise abona ko harimo inyungu ugereranije n’ibiraka yagendaga akora muri VUP  ati “ Nibwo nahagaritse gusaba akazi ubwo narimaze kudepoza inshuro 41 nsaba akazi byanga”.

Ubwo yatangiye guhinga igihingwa cy’urutoki rumaze kwera kubera umwihariko warwo yabonye harimo inyungu kubera ko umusaruro w’urutoki wakunzwe n’abantu benshi ati “ Abantu batumye nshyira imbaraga nyinshi cyane mu gihingwa cy’urutoki n’umuntu waturutse i Kigali muha igitoki akijyanye aramubwira ngo yumvise kiryoshye mu buryo budasanzwe yahise anshakira isoko ryuwo musaruro cyane cyane ko uwo musaruro w’urutoki wakunzwe n’abantu barwaye diabeti barya ibitoki bitarakomera”.

Atangira umushinga w’ubuhinzi yakomatanyije n’umushinga w’ubworozi bw’inka n’ingurube avuga ko abona ku mpuzandego y’ibihumbi magana abiri na miro ine ku kwezi(240,000Frw), ku mwaka abasha kubona miliyoni eshatu(3,000,000Frw).

Yavuze ko yahisemo gukora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi kuko byamuhaye ishema aho afite abakozi 2 ahemba buri kwezi n’abandi bakozi banyakabyizi akaba abahemba neza ndetse akanabaha ifunguro rya saa sita kubera ko abafite ibiryo.

Yavuze ko intego aba afite ari ugukuba umusaruro inshuro 10 kubutaka afite buri kuri hegitari imwe, ibitoki bikiyongera, amatungo akiyongera, kawa ikiyongera ndetse n’imbuto ahinga zikiyongera mugihe kitarenze imyaka itatu.

Niyonambaza avuga kandi ko yahereye kubusa kuko isambu afite atari inteke kandi ntabwo ari impano ahubwo n’isambu yagiye agura gahoro gahoro aho yabashije kuyigura amafaranga asaga miliyoni umunani (8,000,000Frw).

Mu bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi yabashije kugura inzu y’ubucuruzi ndetse niyo abamo, yabashije kugura Ha 1 y’ishyamba, yabashije kugura amatungo maremare n’amatungo magufi ndetse abasha no kugura moto nshya imufasha kujya kugura ibiryo by’amatungo, gusura abahinzi bagenzi be ndetse no kugemura umusaruro wa kawa ku ruganda. Mugihe kitarenze imya 5  kugeza kuri 6, Niyonambaza umutungo afite urimo uragera kuri miliyoni zisaga 20.

Ku bijyanye  n’ubworozi yabashije korora inka ndetse n’igurube akaba ari gushyira ingufu ku bworozi bw’ingurube kuko ari ubworozi bumuha ifumbire vuba ndetse n’amafaranga akayabona mugihe gito cyane.

Ku bijye n’imbuto ahinga ibinyomoro na marakuja zimufasha kubaho neza mu muryango ariko kandi igihingwa cy’imbuto kibasha kumuha ifaranga zikubye inshuro esheshatu ku gihingwa cy’ibigori n’ibishyimbo.

Niyonambaza arashishikariza abaturage guhinga kijyambere kubera ko ubutaka niyo zahabu bafite, igisigaye ni uruhare rwa buri wese kubyaza umusaruro ubutaka uko bwaba bungana kose hagamijwe guhindura uburyo bw’imihingire ni ukuvuga ko bagomba guhinga kijyambere kuko aribwo buryo butanga ifaranga ndetse bugatanga n’imirimo.

Gikwerere Patrick