Mataba: Tugizimana yiteje imbere abikesha ubuhinzi n’ubworozi

Tugizimana Agnes w’umwana umwe akaba umuhinzi-mworozi utuye mu Kagari ka Mataba, mu Murenge wa Mataba avuga ko yiteje imbere abikesha ubuhinzi n’ubworozi aho ahinga urutoki rwa kijyambere ndetse akanorora inka ategerejeho umukamo ndetse n’ifumbire.

Tugizimana yakomeje avuga ko kubera inka yoroye byatumye ahinga urutoki rwa kijyambere bityo bimufasha kwiteza imbere aho mbere yahingaga ntabone umusaruro ushimishije ariko ubu ahamya ko yatangiye kubona umusaruro ushimishije.

Yavuze kandi ko we n’umugabo we babashije kwiyubakira inzu nziza ndetse babasha no kugura amasambu muri uyu Murenge wa Mataba. Arashishikariza abahinzi guhinga kijyambere bicira intsina kandi bagashakisha uburyo bwo kubona ifumbire kuko iyo ifumbire iboneka urutoki rutanga umusaruro ushimishije.

Ku bijyanye n’ubworozi, arashishikariza abaturage korora inka za kijyambere  zitanga umukamo ushimishije. Ati “ Byaba  byiza abantu bashishikarijwe korora inka za kijyambere kuko arizo zitanga umusaruro kuburyo bugaragara”.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Murenge wa Mataba, Bwana Kamari Albert avugako mu Murenge wa Mataba bahinga cyane cyane urutoki, kawa n’inanasi. Mu tugari 3 tugize Umurenge wa Mataba buri kagari gafite umwihariko wako kubijyanye n’ubuhinzi, aho mu Kagari ka Gikombe bahinga kawa, urutoki n’ibishyimbo.

Mu Kagari ka Nyundo bahinga cyane urutoki , inanasi na kawa naho mu Kagari ka Buyange bahinga inanasi ziringaniye, kawa nke, ibigori ndetse n’ibishyimbo.     

Gikwerere Patrick