#KWIBUKA32: Meya Mukandayisenga yibukije ko kwibuka Jenoside ari urufunguzo rwo kurwanya urwango n’amacakubiri

Umuyobozi w'Akarere,  MUKANDAYISENGA Vestine, yibukije ko ko u Rwanda rwanyuze mu mateka asharira, asaba abanyarwanda kuyigiraho isoko ribafasha kurwanya no gukumira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 07 Mata 2026, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32, Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabereye mu Midugudu yose, aho ku rwego rw'Akarere byatangirijwe mu Murenge wa Ruli, Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa #Ruli, ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside 202

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu karere, Depite Nzamwita Deogracias, abahagarariye IBUKA, Inzego z'umutekano, abafite ababo bazize Jenoside baruhukiye mu rwibutso rwa Ruli n'abaturage muri rusange, cyabimburiwe no gucana urumuri rw'icyizere no kunamira abazize Jenoside.

Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere,  MUKANDAYISENGA Vestine, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bw'ibihe bikomeye banyuzemo, avuga ko ayo mateka asharira abanyarwanda dukwiye kuyigiraho, akatubera impamvu yo kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri Munyarwanda wese. Igihugu cyacu cyaranzwe n'amateka ashaririye, dukwiye kuyigiraho ngo adufashe kurwanya no gukumira ingengabitekerezo y'urwango n'amacakubiri yasenye umuryango Nyarwanda" 

Mu kiganiro cyibanze ku mateka yaranze Akarere mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, NIYONSENGA Aime Francois, yavuze ko Abatutsi batotojwe, ndetse baricwa bitewe n'ivangura n’amacakubiri yazanywe n’abakoloni.

Yakomeje agira ati "Kurandura Abatutsi mu 1994 byaje bisoza iyigiswa ry'iyo ngengabitekerezo y'irondabwoko, yubahirizaga Politiki gatanya, yatangijwe n'Abakoloni, bayigisha abanyarwanda, cyane cyane abize, havamo abayiyoboka nabo bayigisha abaturage."

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke, TWAGIRIMANA Hamdoun, yavuze ko "Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bidufasha kubaha icyubahiro n’agaciro bambuwe bazira uko bavutse. Ni igikorwa gifasha abanyarwanda kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuzirikana abayirokotse no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.”