#Kwibuka31: Urubyiruko rwasabwe kwigira ku mateka akarufasha gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, yasabye urubyiruko kutirara ngo hagire abarushuka barushora mu macakuburi n’indi migirire mibi ishobora gusubiza Igihugu mu bihe bibi nk’ibyo cyanyuzeho byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 07 Mata 2025, ubwo Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa #Muhondo hatangirizwaga Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka31, Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gakenke.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda [Hon. Nzamwita Deogracias, Hon. Mukarusagara Eliane na Hon. Musangabatware Clément], abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere, abahagarariye Ibuka, inzego z'umutekano n'abaturage muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere Madame Mukandayisenga yavuze ko “Muri iki gihe Twibuka, ndasaba abantu bose cyane cyane urubyiruko kwirinda kwirara. Ntidukwiye na gato kwibagirwa ibyabaye kandi ni inshingano zacu kubaka iki gihugu.”

Yavuze ko Igihugu cyacu cyanyuze mu mateka ashaririye bityo dukwiye kuyigiraho, akadufasha kurwanya no gukumira ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri yasenye umuryango Nyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere yanagarutse ku mpamvu zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirimo gukomeza guha agaciro abayizize, gusigasira amateka y’abanyarwanda no kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati “Ni no kugira ngo urubyiruko rusobanukirwe kandi bakomeze kuzirikana amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo. Ni ugukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, Bwana Twagirimana Hamdoun yashimye Politiki Leta yashizeho zishimangira Ubumwe bw'Abanyarwanda, 

Yanashimiye by'umwihariko abaturage bitanze, bagahisha Abatutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ko nabo bakwicwa.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muhondo rwatangirijweho Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka31, Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw'Akarere ka Gakenke ruruhukiyemo imibiri 203 y’Abatutsi bazize Jenoside.