#Kwibuka31: Abitabiriye Inteko rusange y’Abaturage basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri
Mu Tugari tugize Akarere twose, kuri uyu wa 08 Mata 2025, habaye Inteko rusange y'Abaturage, bahabwa ibiganiro byibanze ku bikorwa by’Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birimo kwirinda ingengabitekerero yayo n’amacakubiri.
Umuyobozi w'Akarere, Madame Mukandayisenga Vestine, yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Minazi, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana NIYONSENGA Aimé François, yifatanya n’abo mu Kagari ka Muramba mu Murenge wa Busengo.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse, yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Mbogo mu Murenge wa Rushashi.
Bahawe ibiganiro bitandukanye bibashishikariza
■Kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri
■Kwicungira umutekano
■Kwirinda amakimbirane
■Gukora cyane bakiteza imbere
Nyuma yo kuganirozwa, Abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo bihabwa umurongo.
