#Kwibuka31: Abakozi ba Leta n’Abikorera basabwe kutihanganira ubiba ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, yasabye abakozi ba Leta n’abikorera bakorera muri aka Karere kutarebera cyangwa ngo bihanganire umuntu wese ufite cyangwa ubiba mu bandi ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 09 Mata 2025, ubwo Abakozi ba Leta n’abakorera ibigo byigenga mu Karere bagezwagaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, isomo ku banyarwanda, ku Mahanga n’Ibihugu byo mu Karere”

Ni ikiganiro cyatanzwe n’umushakashatsi Gashiramanga Jean de Dieu, urimo no gukora ubugaruka ku mwihariho wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Gakenke.
Uyu mushakashatsi yasobanuye ko ubwo yiteguraga gutangira ubushakashatsi mu Karere ka Gakenke hari abantu bagiye bamubwira ko muri ako Karere nta Batutsi benshi bishwe muri Jenoside, bityo ubwo bushakashatsi ashaka kuhakorera butazamutwara igihe kirekire.
Umuyobozi w’Akarere, Madame Mukandayisenga Vestine yavuze ko iyo mvugo ubwayo iteye inkeke kuko nubwo yaba Umututsi umwe wishwe afite agaciro gakomeye cyane kuko ntawarewe kwicwa.

Ati “Nta muntu numwe ugomba gupfa azira uko Imana yamuremye. Abantu twese turi hano tugomba kubyumva kimwe. Niyo mpamvu n’abo twigisha, abo tuyobora, umuntu wese tubonana ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo tugomba kumwemerera.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aherutse gutangaza ko ijanisha hafi 40% ry’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibifitanye isano na yo bikorwa mu kwezi kwa Mata.
Kuva mu 2019 kugeza mu 2024, mu mezi ya Matarama hagaragayemo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na byo 152 bigize ijanisha rya 6,3% ry’ibyakozwe muri iyo myaka itandatu, muri Gashyantare hakurikiranwe 93 bingana na 3,9% na ho mu mezi ya Werurwe hakurikiranywe ibyaha 168 bingana na 6,9%.
Mu mezi ya Mata ari na yo yihariye umubare munini, mu gihe cy’imyaka itandatu ishize hagaragayemo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenosise n’ibifitanye isano na yo 946 bingana na 39,1% ry’ibyo byaha byose byakurikiranywe muri iyo myaka.
Mu mezi ya Gicurasi hagaragaye ibyaha 242 bingana na 10% ry’ibyakozwe byose mu myaka itandatu ishize, muri Kamena hakurikiranywe 124 bingana na 5,7% na ho mu mezi ya Nyakanga bigera ku 110 bingana na 4,5%.
Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo byakozwe mu mezi ya Kanama y’imyaka itandatu ishize ni 83 bingana na 3,7%, mu mezi ya Nzeri biba 111 bingana na 4,6% na ho mu Ukwakira hakurikiranywe ibyaha 133 bigize 5,5% by’ibyakozwe byose.
Mu mezi abiri asoza umwaka mu myaka itandatu ishize, ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo byakozwe mu Ugushyingo ni 104 bingana na rya 4,3% na ho mu Ukuboza hakurikiranywe ibyaha 133 bingana na 5,5%.

