Kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibatera kutibona nka nyakamwe

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda batishoboye bo mu Karere ka Gakenke, bahamya ko kubafata mu mugongo bahabwa ubufasha butandukanye, bibatera kutigunga ngo bibone nka nyakamwe.

Ni ubuhamya bagarutseho mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside bo mu Karere ka Gakenke, cyateguwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyabingo ku bufatanye n’ibigo bikorera muri uyu Murenge, inzego z’umutekano abikorera n’abandi, aho bunamiye bakanashyira indabo aharuhukiye izi nzirakarengane mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Gakenke rwubatse muri Buranga, bakanaremera imiryango ibiri itishoboye yarokotse Jenoside mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine no kubakomeza.

 Nyirandikubwimana Florence wari umaze igihe gito abyaye wahawe ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku, avuga ko bamukijije ibihe bibi by’inzara yari arimo, kuko uburwayi yari afite butamwemereraga kugira icyo akora, kandi ngo abonye ko afite umuryango umukunda, ibintu bikwereka ko atari wenyine.

Yagize ati: “Muri Jenoside nabuze umuryango ndiheba, ariko mbonye ko ntari njyenyine ahubwo mfite umuryango untekereza. Imana ihe umugisha abanyibutse bo muri Cyabingo”.

Rucogoza Jean Chrisostome nawe avuga ko kuba abonye icyo kurya gihagije bimukuye mu mihangayiko yabagamo, kuko yari asanzwe abibona ari uko hari umugiraneza wamwibutse cyangwa Umurenge wa Kivuruga ukagira icyo umugenera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabingo, Mukeshimana Alice avuga ko ibikorwa nk’ibi bigamije kunga ubumwe bw’abanyarwanda, ndetse no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babereka ko batari bonyine.

Yagize ati: “Twaje hano mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twize amateka yayiranze bituma turushaho kunga ubumwe nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabidutoje, natwe muri Cyabingo twabigize intego.

Ikindi ni ukwereka abarokotse Jenoside ko batari bonyine ahubwo turi kumwe nabo, kandi ni uburyo bwiza budufasha kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayihakana kuko baba bigiza nkana”.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Gakenke ruri muri Buranga, rushyinguyemo imibiri isaga 1000, bikaba biteganyijwe ko ruzagurwa hagashyirwamo igice cy’amateka ndetse n’icyumba kinini (Salle) kizajya gitangirwamo ibiganiro n’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere.