Koperative Twongere Kawa Coko ikomeje gufasha abaturage gutsinda ubukene

Abaturage n’abanyamuryango ba Twongere kawa Coko, Koperative ihinga kawa ikanatunganya umusaruro mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke baravuga ko bakataje mu iterambere kubera iyi Koperative, bakaba bahamya ko bafite icyizere cy’ejo hazaza kubera ibyo iyi Koperative ikomeje kubagezaho.

Nyirangwabije Thérese, Umuyobozi w’iyi koperative ifite icyicaro mu Mudugudu wa Taba, avuga ko koperative yashinzwe n’abahinzi ba kawa ariko igitekerezo kivuye k’ukuntu mu gace Umurenge wa Coko uherereyemo nta ruganda rutugunganya umusaruro wa Kawa rwahabaga.

Ibyo byatumaga abaturage bagurisha kawa mu buryo bw’ubumamyi  cyangwa bikarangira babuze ubagurira umusaruro wa kawa yabo bityo ukabapfira ubusa.

Nk’uko bikomeza bisobanurwa na Nyirangwabije, ibyo bizazane byabateye imbaraga bishyira hamwe batekereza ku kwiyubakira uruganda rutunganya umusaruro wabo.

Nyirangwabije avuga ko bitari byoroshye kubaka uru ruganda, gusa ngo kubera akababaro bari bafite k’umusaruro wabo wangirikaga, byabateye imbaraga batangira gushyira hamwe maze ku musaruro babonye buri mwaka batangira bizigama amafaranga azabafasha kugira ngo bubake uruganda.

Yavuze kandi ko abanyamuryango ba Twongere kawa Coko batangiye batanga amafaranga 200 buri cyumweru haba igihe cy’isarura no mu bindi bihe.

Nyirangwabije yungamo ko bamaze kugera kuri miliyoni(1,000,000Frw) bafashe ibihumbi 700 bashaka ubutaka bw’aho bazashyira uruganda “kuko iyo ujya kubaka uruganda ureba ahantu ushobora kubona amazi n’ibindi.”

Akomeza avuga ko nyuma y’umwaka haje umushoramari akodesha ikibanza bateganyaga kubakamo uruganda bemeranya ko azabaha miliyoni ebyiri (2,000,000Frw) mu gihe cy’umwaka.

Umwaka ukurikiyeho NAEB yabahaye ibikoresho bitunganya umusaruro wa kawa, nk’abahinzi ba kawa bumvise bagize imbaraga kubera ko Leta yari itangiye kubashigikira.

Muri miliyoni 2 bahawe z’ubukonde bazibyajije umusaruro batangira kubaka ibitanda banikaho kawa, batangira kwakira umusaruro wa kawa yabo ku banyamuryango bari bishyize hamwe.

Agira ati “Haje kuboneka umushoramari agura umusaruro yumva iraryoshe cyane ibyo byabateye imbaranga bituma na ba bahinzi ba kawa batari muri koperative nabo bayiyoboka”.

Icyakora, Nyirangwabije ahishura ko mu mwaka wa 2014 abanyamuryango bamwe bacitse intege. Ati “Ku bantu 1000 bari bariyandikije muri koperative hasigaye 15 bariyemeza barakomeza”.

Hagati y’umwaka wa 2015 na 2016 uruganda rwari rumaze kumenyekana, abaguzi baraza, ibyo bungutse bakabibyaza umusaruro bakagura ibikorwa. Uyu munsi ibikorwa birivugira ndetse n’abafatanyabikorwa  barahari.

Muri icyo gihe abanyamuryango batangiye guhabwa amahugurwa atandukanye ku kwita kuri kawa, bakaba barahuguwe na NAEB, Akarere na Sustanable groaz.

Bimwe mu byo bahuguwemo harimo uko bacunga amafaranga, n’imicungire ya Koperative.

Muri 2017 koperative yabonye umuguzi w’Umuhorandi kandi n’ubu baracyari kumwe. Ati “Kawa ya Coko iramuryohera cyane ku buryo muri 2019 yatumiye umuyobozi wa Koperative ajya kumusura mu Buhorandi kubera uburyo kawa ya Coko yamuryoheye”.

Yunzemo ati  “Twongere Kawa Coko igeze kure mu iterambere haba mu banyamuryango haba n’abaturage batari muri koperative kuko kawa ibafitiye akamaro.”

Icyerekezo bafite ubu nuko bageze mu zabukuru ariko bafashe gahunda yo gutoza urubyiruko guhinga kawa bakayikunda badashingiye ku bana babanyamuryongo gusa.

Urubyiruko kugira ngo bakunde ubuhinzi bwa kawa Koperative yabashyiriyeho ikipe y’umupira w’amaguru bagurirwa imyambaro yanditseho “Twongere Kawa Coko” bityo iyo barimo bakina bumva bakunze Kawa.

Umwe mu rubyiruko amaze kugira ibiti 1000 by’ikawa ndetse akaba amaze guhabwa n’inka itanzwe na koperative kuko yumvize inama za Koperative, avuga ko kawa ari igihingwa cyibyara amafaranga bityo ko atazahwema kucyitaho kugira ngo arusheho kwiteza imbere.

Koperative Twongere kawa Coko yashinze umushinga w’abagore bimbumbiye muri “Koperative Tuzamurane” aho nyuma y’umusaruro wabo babasha kuboha uduseke bibafasha gukomeza kwiteza imbere ndetse banashinga ishuri ry’urubyiruko ryigisha kudoda k’ubufatanye n’umushinga ‘Kura Project’ kugira ngo urubyiruko rukomeze gukunda guhinga kawa kandi bayinjiremo neza.

Urubyiruko kandi rwigishijwe kwizigamira bibumbira mu matsinda aho bamaze kwizigamira ibihumbi magana 300 muri SACCO ya Coko.

Iyi Koperative iha abaturage b’Umurenge wa Coko akazi, itangira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza, abanyamuryango ba Koperative babasha kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza ndetse Koperative yabashe kwiyubakira inzu igezweho irimo salle y’inama na Biro zo gukoreramo.

Nyirangwabije yakanguriye abandi bahinzi batari binjira muri Koperative Twongere Kawa Coko gutinyuka kuyigana kuko abishize hamwe ntakibanarira.

Bafite isoko mu Buhorandi, Turukiya, na Amerika kubera ko kwawa yabo ikunzwe cyane.

Nyirangwabije yashimiye umukuru w’Igihugu kubera ko yahaye umugore ijambo ati, “Ibi byose dufite tubikesha  umutekano dufite. “

Birege Jean Damascène ahamya ko Koperative Twongere kawa Coko yamuteje imbere aho yabashe guhinga kawa kugira ngo nawe azajye agemura kawa muri Koperative. Akomeza ahamya ko abasha gutanga mutuweli, kwizigama muri gahunda ya EjoHeza no kurihira abana be ishuri.

Mukankusi Atanasie ushinzwe ubwiza bw’umusaruro muri Koperative Twongere kawa Coko avuga ko hari aho yavuye n’aho ageze nk’urubyiruko abikesha igihingwa cya Kawa aho amaze gutera ibiti bya kawa 100.

Koperative Twongere kawa Coko ifite abanyamuryango 204 barimo abagore 166, abagabo 38.

Koperative itunganya umusaruro wa Kawa Ton 600 z’ibitumbwe ku mwaka bitewe nuko umusaruro wabonetse, ikaba ubusanzwe ifite ubushobozi bwo gutunganya Toni 1000 z’ibitumbwe.

Gikwerere Patrick