Koperative COVAFGA yiteje imbere ibikesha uruganda rutunganya umutobe w'inanasi na Divai
Koperative COVAFGA Buranga ikorera mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke igamije kongera agaciro k’umusaruro w’imbuto mu Karere, ikaba ari Koperative yatangiye 2007 itangira ikora umutobe w’amatunda, inanasi ndetse ubu bakaba bakora na Divai ikomoka ku gihingwa cy’inanasi.

Nyirantebuka Bernadette, uhagarariye Koperative COVAFGA igamije kongera agaciro k’umusaruro w’imbuto mu Karere ka Gakenke avuga ko muri uwo mwaka wa 2007 bari bafite amasoko make, bataramenyekana cyane, bacuruza ibintu bike ariko uyu munsi barishimira ko bateye imbere aho bavuye ku mugabane w’ibihumbi ijana (100.000Frw) kuri buri mu nyamuryango ubu bakora ageze ku mugabane urenga miliyoni imwe (1.000.000Frw).
Barateganya kandi kugura imodoka ijyana umusaruro wabo ku isoko no kongera ibikoresho kugira ngo barusheho gukora byinshi bigera mu Ntara zose.
Tuyizere Agnes, Umukozi muri Koperative COVAFGA avuga ko mu mafaranga ahembwa muri koperative agira ayo azigama mu rwego rwo kwiteza imbere asigaye akayakoresha mu bikorwa bye byaburi munsi ndetse akanamufasha kurihira umwana we ishuri. Akaba yakanguriye abagore n’urubyiruko batari muri koperative guhanga imirimo mishya, no kwitinyuka kugira ngo bagere ku iterambere.
Agnes Tuyizere yashoje ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wakanguriye abagore kwihangira imirimo.
Ingabire Valens nawe ukora muri Koperative COVAFGA avuga ko yatangiye gukora muri Koperative akiri umwana muto ariko ubu ikaba yaramufashije kubaka inzu, kugura inka, gushyinga urugo, ndetse no kwigurira isambu.

Uwitonze Alice devotha umaze imyaka 4 muri aka kazi avuga ko amafaranga ahembwa amufasha kwirihira ishuri rikuru rya kaminuza kandi agakomeza avuga ko byahinduye imibereho y’umuryango avukamo.

Koperative COVAFGA igizwe n’abanyamuryango 16, abagore 10 n’abagabo 6. Umusaruro wabo ugurishwa mu gihugu hose. Iyi Koperative yiteguye gufasha abahinzi bakorera ubuhinzi bwabo mu Karere Ka Gakenke by’umwihariko abahinzi b’imbuto mu kongerera agaciro umusaruro w’abo ndetse n’abahinzi bose.

Gikwerere Patrick