Kivuruga: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2023B

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, Minisitiri muri Perezidansi Madamu Judith Uwizeye ari kumwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke, Inzego z’Umutekanomu Karere ka Gakenke bifatanyije  n'abahinzi bo mu Kagari ka Rugimbu, Umurenge wa Kivuruga mu gutangiza igihembwe cy'ihinga cya 2023B mu Kibaya cya Mukinga, kuri Site ya Kiyove yateweho igihingwa cy'ibishyimbo gifite Ha 26.

Minisitiri muri Perezidansi,  Madamu Jidith Uwizeye yashishikarije abahinzi gukora cyane, guhinga mu buryo bugezweho, kwitabira gahunda zashyizweho na Leta, gukoresha neza inyongeramusaruro hagamijwe kubona umusaruro mwinshi wo kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yashishikarije abahinzi guhinga ubuso bwose bwateguwe bakoresha imbuto y’indobanure no gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera kugira ngo bazagire umusaruro mwinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yakomeje avuga ko abahinzi  bagize igihe cyo kwitegura igihembwe cy’ihinga ndetse n’abajyanama b’ubuhinzi bafasha abaturage mu bijyanye no gukoresha ifumbire, gukoresha inyongeramusaruro, kwiyandikisha muri smart nkunganire, ibi bikaba bitanga icyizere ko abaturage bazabona umusaruro ushimishije.

Twahirwa Theodore wo mu Murenge wa Kivuruga, avuga ko kuba iki gishanga cyaratunganijwe imiyoboro icyiyemo ibafasha iyo izuba ryabaye ryinshi bayicyishamo amazi hagakoreshwa uburyo bwo kuvomerera kandi niyo imvura yabaye nyinshi amazi aca mu migende ntajye mu myaka.

Yakomeje avuga ko muri iki gihembwe cy’icyihinga batangiye hatewe imbuto y’ibishyimbo, bakaba biteguye umusaruro mwiza kubera ko bashyizemo ifumbire mvaruganda n’imborera ati “Turashima Leta uburyo ki yabengereje ifumbire mvaruganda, ba Agro dealler bakayizanira ku gihe. Ni uburyo bwiza bwerakana ko Ubuyobozi bubegereye kandi bubazirikana.

Muri iki gihembwe cy’ihinga hazibandwa ku gihingwa cy’ibishyimbo.