KIVURUGA: HASOJWE AMARUSHANWA Y'ISUKU NO KURWANYA IMIRIRE MIBI N'IGWINGINGIRA, BASABWA KUTADOHOKA MU NGAMBA
Ku wa 12 Nzeri 2025, mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke hasojwe amarushanwa y'isuku no kurwanya imirire mibi n'igwingingira mu bana bato wari warateguye.
Ni umuhango watangijwe no gufungura ku mugaragaro icyumba ababyeyi bazajya bifashisha bonsa abana mu gihe baje gushaka services ku murenge.
Binyuze mu biganiro byatanzwe n’abantu mu ngeri zitandukanye, indirimbo, ikinamico n’imivugo, abitabiriye bongeye kwibutswa gukomeza kwita ku isuku aho bari hose ndetse no gukomeza kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa KIVURUGA Mme MUKESHIMANA Alice, yashimiye cyane abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma uyu munsi ugenda neza.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere, HATEGEKIMANA Theogene, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye uyu murenge wateguye aya marushanwa, asaba ko byahoraho kuko byatanga umusaruro.
Yasabye kandi abagize ibyo bagenerwa kubifata neza birinda kubigurisha,ndetse yibutsa abari aho ko isuku nta muntu uyerekana ahubwo yigaragaza, bityo ko bagomba kuyitaho bivuye inyuma ndetse baharanira ko igwingira mu bana bato ryacika burundu.
Muri ibi birori habaye urugendo rw’ubukangurambaga ku isuku no kurwanya igwingira mu bana bato, abitabiriye bava ku Biro by’umurenge berekeza ku kibuga cy’ikigo cy’amashuri abanza cya Bushoka ari na ho uyu muhango wabereye nyir’izina.
Aya marushanwa yasojwe hashimirwa akagari ka SERERI kabaye aka Mbere mu murenge, hahembwa umudugudu wabaye uwa Mbere mu Murenge ari wo “ BIGOGWE”, hahembwa kandi urugo mbonezambikurire (ECD) rwa MUSEKERA rwabaye urwa Mbere ndetse kandi hahembwa n’umuryango wabaye indashyikirwa muri aya marushanwa.
Aba bose bahawe certificates, ibikoresho by’isuku n’ibindi. Hanatanzwe kandi Matellas ku miryango itishoboye yo mu Midugudu yabaye iya Mbere muri buri kagari, haremerwa bamwe mu batishoboye bo muri uyu Murenge imyenda, inkweto n’ibindi ndetse imiryango 7 igizwe n’abantu 31 yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

