Karasira yiteje imbere abikesha igihingwa cy’imboga
Karasira Samuel ufite imyaka 40 akaba umuhinzi w’imboga utuye mu Kagari ka Kageyo, Umurenge wa Rushashi avuga ko atangira gukora umushinga wo guhinga imboga yarebye agace atuyemo aho bahinga ibijumba, ibishyimbo, amateke abigereranyije ku isoko n’imboga asanga imboga arizo zifite amafaranga menshi afata umwanzuro wo guhinga imboga.

Mu mwaka wa 2001 nibwo Karasira yatangiye guhinga igihingwa cy’imboga yemeza ko mbere yahingaga imboga nkeye aho yahingaga kuri Are 2 ubu akaba ageze kuri Ha 1.5 ati“ Hari aho navuye naho ngeze, natangiye ndi umusore ubu mfite umugore n’abana 7”.
Yakomeje avuga ko iyo imboga zeze amafaranga akuramo ayabyaza ubundi bushobozi aho yabashije kugura Ha 2 z’ubutaka, inzu abamo ihwanye na miliyoni 10, ingurube 5 ndetse akabasha no kwitangira ubwisungane mu kwivuza no kwitabira gahunda ya Ejoheza.
Yavuze kandi ko afite abakozi bahoraho 10 batera imboga, bakazikurikirana ndetse bakanazisarura, iyo hari akazi kenshi ko gusasira imboga haba hari abakozi 45.
Karasira yakomeje avuga ko ubu mu isarura abasha kubona toni imwe mu cyumweru agira ati “mu mezi 3 mbasha gusarura hagati ya toni 20, umufuka w’intoryi 1 ukagura ibihumbi 11, toni 1 ikajyamo imifuka 25.
Yashishikarike umuhinzi wese ubishaka guhinga imboga kijyambere kuko zibyara inyungu kandi imboga zirakenewe ku isoko. Yasabye umukozi ushinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Umurenge ubujyanama buhoraho ku buhinzi bw’imbonga kugira ngo buri gihe abashe kumenya amakuru ku gihingwa cy’imboga, niba hari ikibazo kiri ku gihingwa cy’imboga bakakimenya kare, ndetse bakabasha no kumenya amakuru ku iteganyagihe kugira ngo bategure ubuhinzi bwabo neza.
Kanyenkore Jean Baptiste avuga ko yakoreye Karasira Samuel kuva agitangira guhinga imboga, akaba yarabashije kugura inka 3, isambu ifite agaciro k'ibihumbi 500Frw ndetse abasha gutanga mitiweli no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

Angelique Mukankuranga, utuye mu Kagari ka Rwankuba ahamya ko bahinga imboga cyane cyane mu gihe cy’impeshyi kugira ngo zifashe abantu hirya no hino mu gihugu ati “ Imboga turazisasira mu gihe cy’impeshyi tukazuhira dukoresheje moteri”.
Yakomeje avuga ko igihingwa cy’imboga kimufasha kubona ibimutunga ndetse akaniteza imbere.
Nshimyumuremyi Felicien, Ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Rushashi yashishikarije abahinzi b’imboga kwita kuri iki gihingwa ati “Kandi tuzakomeza kubafasha no kubavuganira ku byo badashoboye”.
Yavuze kandi ko igihingwa cy’imboga mu Murenge wa Rushashi ari igihingwa cyingezi kubera ko iyo bageze ku mpera za sizeni ya 2, ahavuye ibihingwa byatoranijwe abahinzi benshi bahahinga imboga ariko bitabujije ko no mu zindi sizeni bahinga imboga ariko ku buso buto.

Yasabye abahinzi b’imboga gukomeza guhinga imboga nyinshi kuko imboga zikenerwa igihe cyose mu mirire ya buri munyarwanda. Yasabye abahinzi b’imboga kandi gushyira imbaraga mu gihingwa cy’imboga kugira ngo biteze imbere banoza imirire yabo ariko babona n’amafaranga kuko bigaragara ko imboga zigira amafaranga.
Gikwerere Patrick