Janja TSS yishimiye ibyagezweho mu myaka 20 imaze

Ibi byagarutsweho n’Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harorimana mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Ikigo cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro cya Janja(Janja TSS) kimaze gitangiye.

Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Janja, iherereye mu Murenge wa Janja Akarere ka Gakenke,cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harorimana ,nyuma y’igitambo cya Misa hafunguwe kumugaragaro inyubako nshya zizajya zikorerwamo imirimongiro (Workshop),izi nyubako zikaba zarubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Guverinoma y’Ubudage.

Abanyeshuri biga muri iki kigo, bemeza ko bamaze kuhavoma ubumenyi bw’ingirakamaro kandi ngo nibagera ku isoko ry’umurimo buzabafasha.

Songa Umuhanzi Joseph umunyeshuri wiga mu mwaka wa 4 y’Amashanyarazi,yagize ati : ”Maze kuvoma ubumenyi bwinshi muri iki kigo, ubu nzi gukora amatara yo ku muhanda ndetse n’umuriro ukoreshwa mu ruganda, ngendeye ku bumenyi maze gukura hano, nshobora kwitunga.”

Naho mugenzi we Munyaneza David wiga mu ishami ry’ubwubatsi agira ati :”Hano tumaze kuhakura ubumenyi bwinshyi burimo ubwo kubaka inyubako zigezweho ndetse n’ibindi.., nk’utu dushya tw’inyubako zigezweho hanze ntatwo bazi,nitutuhageza bizadufasha kwiteza imbere ndetse no guhangana ku isoko ry’umurimo.”

Habanabakize Vianney, Umuyobozi w’iri shuri yashimiye buri wese wagize uruhare mu iterambere ry’iki kigo ndetse anabasaba gukomeza kukiba hafi.

Ati : ”Ndashimira byimazeyo uruhare rwa buri wese mu iterambere rya TSS Janja, muri iyi myaka 20 twizihiza mwatubaye hafi uko bikwiye,byumwihariko ndashima uruhare rw’Umushumba wa Diyozese ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harorimana,yatubaye hafi yaba mu buryo bw’amasengesho ndetse n’ubufasha butandukanye,turacyakeneye ubufasha bwe bwa buri munsi kandi arisanga kuko hano ni mu rugo rwe.”

Uwamahoro Marie Thérèse, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage,yashimiye Leta y’u Rwanda yashizeho Amashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’abafatanyabikorwa.

Yagize ati : ”Ndashimira byimazeyo Leta y’u Rwanda yashizeho TSS, ndashima uruhare rwa TSS mu gukurikirana ibi bigo binyuze mu kubishakira ibikoresho n’abarimu ndetse n’ibindi..,ndashima byimazeyo inkunga Kiliziya Gatolika iduha mu buryo butandukanye, sinakwibagirwa gushima uruhare rwa Guverinoma y’Ubudage,iduha ubufasha butandukanye yaba mu kutwubakira inyubako nziza zigezweho ndetse n’ibindi."

Umuyobozi w’akarere wungirije Uwamahoro hari n’icyo yasabye abanyeshuri.
Ati : ”Hano mufite ibikoresho byiza kandi bigezweho,abarimu beza ndetse n’ibindi..,ndabasaba kubibyaza umusaruro kugira ngo nimurangiza kwiga bizabafashe kwiteza imbere binabarinde ubushomeri.”

Malikigodo Jean Pierre, waruhagarariye Guverineri y’Intara y’Amajyaruguru muri uy’umuhango,yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatulika mu guteza imbere Intara y’Amajyaruguru,Abarezi ndetse n’ababyeyi barerera muri iki kigo.

Yagize ati : ”Ndashima uruhare rwa Kiliziya Gatulika mu kuzamura iy’Intara binyuze mu burezi, ibikorwaremezo ndetse n’ibindi bikorwa biyiteza imbere,ndashima uruhare rw’abarezi,uburezi mubaha nibwo butuma iki kigo gikomera kandi buri wese akifuza kuharerera,ndashima byimazeyo uruhare rw’ababyeyi bahisemo kuza kurerera hano rwose ubufatanye bwanyu buhazore bubaranga.”

Uwamahoro Solange waruhagarariye umuyobozi wa Rwanda TVET Board, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ibigo bya TSS mu Rwanda.

Yagize ati :”Ndashimira uruhare rwa buri wese mu iterambere rya TSS by’umwihariko ndashimira Guverinoma y’Ubudage,tumaze igihe kinini dukorana mu bikorwa bitandukanye birimo kubaka amashuri,kuduha ibikoresho ndetse n’ibindi,ubumwe dufitanye twifuza ko bwazakomeza bukagera kure.”

Madamu Uwamahoro,yashimye uruhare rw’Akarere ka Gakenke mu kwita kuri ibi bigo ndese anasaba ubuyobozi bw’ikigo gukoresha ibikoresho bahawe.

Ati : ”Iyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke butaba hafi y’abanyeshuri, amashuri ndetse n’ibindi ntabyo twari kugeraho,turashimira byimazeyo uruhare rw’Akarere yaba mu kuba hafi abanyeshuri ndetse n’ibindi,ndanasaba ubuyobozi bw’ikigo gukoresha ibikoresho byose bahawe aho bagize ikibazo bakatubwira natwe twiteguye kubafasha.”

Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri,Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harorimana, yishimye ubufatanye bwa Kiriziya Gatulika na Leta y’u Rwanda n‘abafatanyabikorwa mu guteza imbere uburezi bwo mu Rwanda.

Yagize ati :”Kiliziya Gatulika mu Rwanda ifitanye imikorerere n’imikoranire myiza na Leta, ibi ndabishingira nko kuba mu myaka 20 ishuri rya TSS Janja rimaze ribayeho twarakoranye neza, ibi yaba kubaka ibigo by’amashuri,gutanga ibikoresho ndetse n’ibindi,…ikindi turashima abantu bafite umutima mwiza wo gufasha,iyo batabaho iki kigo nticyari kuba kimeze neza gutya.”

Akomeza agira ati : ”Yaba ababyeyi bohereza abana kwiga hano ndetse n’abanyeshuri mwaje kuhiga mwahisemo neza,iki kigo ni ikigo gisobanutse,muzahakura ubumenyi buzabafasha kubaho neza mu minsi iri imbere,yaba ubudozi,ubwubatsi ndetse n’ibindi,..biri mu myuga izaba igezweho mu minsi iri imbere, urugero nk’ubudozi mu Rwanda dufite gahunda ya Made in Rwanda,ibi byose bizabafasha kugira ubuzima bwiza binyuze mu gukoresha ku isoko ry’umurimo ubwo bumenyi.”

Ikigo cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro cya Janja (TSS Janja) cyubatswe ku wa 08 Gashantare 2004 kuri ubu kikaba cyujuje imyaka 20, Isakukuru y’iki kigo yahuriranye no gutaha kumugaragaro inyubako nshya bizajya bikorerwamo imikoro ngiro,izi nyubako zirimo icy’ubudozi, iy’amashanyarazi, iy’ububaji ndetse n’iy’ubwubatsi ndetse n’ibikoresho abanyeshuri bazajya bifashisha,iki kigo kikaba cyigamo abanyeshuri basaga 500 bagizwe n’abiga igihe kirekire ndetse n’amasomo y’igihe gito azwi ku izina rya short courses mu rurimi ry’Icyongereza.