Iterambere ryifuzwa ntiryagerwaho umuturage adahawe serivise inoze
Ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke na JADF Terimbere Gakenke, hateguwe umwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu Karere ka Musanz, wahuje abafatanyabikorwa n’Inzego zitandukanye bo mu Karere Gakenke, bose intego ari imwe “kugira umuturage ufata iya mbere mu bimukorerwa bityo bigafasha Akarere kwesa imihigo”. Izingiro ry’ubutumwa bwatanzwe, rikaba “guha umuturage serivise nziza yifuza, harandurwa ruswa n’ibindi bimudindiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko ntako bisa kugira abafatanyabikorwa beza nk’abo afite mu Karere ayoboye kuko ngo igihe cyose abakeneye ababona kandi bagakora n’ibirenze ibyo baba bagomba gukora. Abasaba ko bakwiye kurushaho kuko Akarere ari akabo, byose kandi bigakorwa mu nyungu z’umuturage kuko ari we shingiro rya byose.

Ibi kandi bikaba bishimangirwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madame Nyirarugero Dancile, uvuga ko ibikorwa byose biganisha ku iterambere rirambye bikwiye gushingira ku muturage kuko ari we biba bigamije kurushaho guteza imbere. Yaboneyeho gusaba abayobozi kubigira ihame, bagakora bazirikana ko iyo bidakozwe neza bityo bibagiraho ingaruka zikomeye.
Guverineri,yasabye kandi abafatanyabikorwa b'Akarere gukomeza kugira uruhare mu mihigo y'Akarere, bashyira mu bikorwa byabo ibi bikurikira: Isuku n'isukura, gutekereza ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage no kurandura imirire mibi n'igwingira ry'abana.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr.Usta Kaitesi yababwiye ko iterambere ryifuzwa ritagerwaho hatabayeho guha umuturage serivise nziza inoze no kurwanya ruswa hagamijwe guhindura ubuzima bw’abaturage bityo bigafasha Akarere n’Igihugu muri rusange kwihuta mu iterambere rishingiye ku kwesa imihigo.
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba kagizwe n’Imirenge 19 yose igizwe n’imisozi miremire. Ni Akarere kandi gafite igice gikungahaye ku mabuye y’agaciro, igihingwa cya kawa n’ibindi byiza byinshi bishobora gutuma kaza ku mwanya mwiza mu gihe ibikorwa byose byashingira ku muturage.
Dr Usta Kaitesi uyobora RGB yasabye abayobozi kunoza serivise baha umuturage kuko bifasha mu kwesa imihigo.
Bamwe mu bitabiriye umwiherero bakurikiye ibiganiro.
Umwiherero wabaye kuwa Kane tariki 01 kugeza kuwa Gatanu tariki 02 Kamena 2023