Intumwa za Côte d'Ivoire ziri mu rugendoshuri mu Karere ka Gakenke

Kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, itsinda ry’abayobozi bo muri Côte d'Ivoire, riyobowe na Madame TRAORÉ Anita ryasuye Akarere ka Gakenke mu rugendoshuri rugamije kongera ubumenyi ku mikorere y’amasomero y’abakuze n’Ingo mbonezamikurire mu Rwanda.

Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu arikumwe na mugenzi we ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, abakora mu mashami y’Uburezi &Ubuzima n’abahagarariye inzego z’Umutekano mu Karere.

Babanje gusobanurirwa gahunda zirimo iyo gufatira ifunguro ku ishuri n’ibyiza byayo, imikorere y'amasomero y’abakuze, imikorere y’ingo mbonezamikurire y’abana bato, babaza n'ibibazo hagamijwe kunguka ubumenyi bwabafasha kuzishyira mu bikorwa iwabo.

Nyuma basuye isomero ry'abakuze rya EAR Buranga n'urugo mbonezamikurire y'abana bato byo mu Murenge wa #Nemba, mu rwego rwo gusobanukirwa uko izo gahunda zishyirwa mu bikorwa.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda y’Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) igamije kugabanya imirire mibi ndetse n’ibibazo by’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu.