Intumwa yihariye y’u Bwongereza yanyuzwe n’uburyo Akarere gashyira mu bikorwa gahunda nzamurabushobozi
Ku wa 05 Gicurasi 2025, Itsinda riyobowe n’Intumwa yihariye y’u Bwongereza mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Tiffany Sadler, ryasuye Akarere ka Gakenke mu ruzinduko rugamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda Nzamurabushobozi na gahunda ya NDINDA NIGDE.
Iri tsinda ririmo n’abakozi b’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), IEE Rwanda (Inspire Educate and Empower) na CBH (Community Health Booster) ryakiriwe n’Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse.
Aba bashyitsi babanje gusobanurirwa uburyo gahunda nzamurabushobozi (Remedial Learning Programme) na Gahunda ya NDINDA NIGE zishyirwa mu bikorwa mu bigo 29 by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Gakenke, nyuma banasura ishuri ribanza rya Gakenke-Protestant, basobanurirwa ndetse banyurwa n’uburyo izo gahunda zishyirwa mu bikorwa.
Harebwe amasomo abiri, arimo iry’imibare mu mwaka wa Gatanu( P5) n’iry’Icyongereza mu mwaka wa kane(P4), banareba abana baba mu itsinda rya NDIDA NIGE uburyo baganira ku buzima bw’Imyororokere.
Gahunda Nzamurabushobozi ifasha abana bagaragaje intege nke mu myigire yabo bagahabwa igihe cy’inyogera cyo gufashwa kugira ngo bagere ku kigero gikwiye cy’imyigire. Gahunda ya NDIDA NIGE igamije gutoza abana uburyo bwo kubaho mu buzima busanzwe bityo bikanabafasha kwiga neza.
