Imiryango 779 yasezeranye imbere y’amateko, hizihizwa umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu Karere ka Gakenke

Imiryango 779 ibarizwa mu Mirenge igize Akarere ka Gakenke, yari imaze igihe ibana mu buryo butemewe, yasezeranye imbere y’amategeko, ihita iniyemeza kuba imbarutso yo kurandura amakimbirane no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Hari mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, wizihirijwe mu Murenge wa Nemba ku wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke  Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yavuze haganiriwe ku iterambere ry’umugore nicyo ahamagarirwa muri iyi minsi ya none by’umwihariko gukomeza kwitinyuka bajya mu mashyirahamwe, amakoperative, ibibina, ibigo by’imari ati “ Bagatinyuka bagakomeza kwiteza imbere”.

Yakomeje avuga ko abaturage b’Akarere ka Gakenke bafite imyumvire iri hejuru mu kwitabira gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko bakaba barashishikarijwe kubaka ingo nziza zitekanye kandi ziteye imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, yasabye imiryango yasezeranye byemewe n'amategeko kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kurangwa n'urukundo, guharanira iterambere ry'imiryango yabo no gukoresha umutungo binyuze mu bwumvikane bw'abashyingiranwe.

Abagore bo mu Karere ka Gakenke basabwe kandi kwitinyuka bagakora, bakiteza imbere bibumbira mu mashyirahamwe, amatsinda, amakoperative, kandi bagakorana n’ibigo by’imari mu rwego rwo kwiteza imbere ati “ Umugore wateye imbere n’urugo rutera imbere vuba”.

Uwimana Theoneste w’imyaka 52 wasezeranye n’umugore we Mutuyimana Consolée w’imyaka 50 avuga ko bamaranye imyaka 20 badasezeranye ariko yamenye inyungu iri mu gusezerana imbere y’amategeko . Yashishikarije imiryango itarasezerana kwitabira gusezerana kuko buri wese abona uburenganzira busesuye.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti, "Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire".

Ni umuhango witabiriwe kandi n'abafatanyabikorwa b'Akarere , Abanyamadini n'abaturage bo mu Mirenge ya Nemba na Gakenke.

Imiryango yasezeranye imbere y'amategeko, yakorewe ibirori nk'ikimenyetso cyo kwishimira intambwe ikomeye bateye.

Kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu Karere ka Gakenke wateguwe k’ubufatanye bw’Akarere ka Gakenke, World Vision/Buranga Cluster n’Itorero EAR Diocèse ya Shyira.