ABATURAGE B'AKARERE KA GAKENKE BAMAZE KWISHYURA MITUWELI ya 2024/2025 KU KIGERO CYA 100%

Abaturage bose bo mu Karere ka Gakenke bagomba kwishyura ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituelle de Sante, bamaze kwishyura iy’umwaka w’ingengo y’imari 2024/2025, ubu bari gukangurirwa kwishyura umusanzu w’umwaka utaha wa 2025/2026.

Muri rusange Akarere ubu gafite abaturage 385,301, muri abo baturage abangana na 14,141 bakoresha ubundi bwishingizi bukoreshwa mu kwivuza (RAMA, MMI, RADIANT, N’ubundi). Imibare igaragaza ko abaturage 8,582 bigaragara ko bakennye cyane, bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza na Leta.

Abasigaye bangana na 367,145 biyishyurira ubwishingizi mu kwivuza barangije kwishyura ubw’umwaka w’ingengo y’Imari wa 2025/2025.

Mu Kiganiro aheruka gutanga kuri Radio y’Abaturage ya Musanze ku wa 24 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse,  yavuze ko Imirenge yose yamaze kwishyura 100%.

Ati “Ubu Akarere kageze ku 100% mu kwishyura mituweli y’umwaka 2024-2025, Imirenge yose yishyuye ku kigero cya 100% Ubu gahunda dutangiye kwibutsa abantu gukomeza kuzigama umusanzu w’Umwaka 2025-2026, kandi turabishoboye.”

Zimwe mu mpamvu zifasha Akarere guhora ku isonga mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza ahanini zishingiye ku ruhare rw’Ubuyobozi bw’Akarere, Abafatanyabikorwa b’Akarere n’Abaturage muri rusange.

Uruhare rw’Ubuyobozi bw’Akarere bushyira imbere gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no gukurikirana uko igenda neza. Hari kandi ubufatanye mu nzego zinyuranye cyane cyane abafatanyabikorwa, aho abikorera bafasha Akarere mu bukangurambaga no kwishyurira abatishoboye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse n’Umuyobozi wa RSSB mu Karere ka Gakenke, KEDMON Smith Robert, ubwo batangaga ikiganiro kuri RC Musanze, bavuze ko amatsind­­­­­a yo kwizigamira yafashije kwesa uyu muhigo

Mu bindi bifasha Akarere harimo ikurikiranabikorwa ku bishyuye n’abatarishyura ubwisungane mu kwivuza no kwibumbira mu matsinda kw’abaturage, abafasha kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bitabagoye.

Amatsinda yo kwizigamira ni kimwe mu byafashije abaturage kwishyura umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza ku gihe

Umwe mu baturage ufite umuryang0 w’abantu umunani asobanura ko hari itsinda abamo agenda yizigamiramo 500Frw ya buri cyumweru, bikamufasha kwishyurira abagize umuryango we nta bukererwe bubayeho.

Ati “Urumva umuntu utunzwe no guhinga ntabwo nahita mbona ibihumbi 24 nishyurira rimwe ariko binyuze muri iryo tsinda, ngenda nizigamira buhorobuhoro, igihe cyo kwishyura mitiweri kikazagera naramaze kwizigamira, ntibingore kwishyurira abagize umuryango wanjye.”

Gahunda yo kwibumbira mu matsinda ishingiye ku bimina byo kwizigamira umusanzu wa Mituwlei, yatangiye mu mwaka wa 2012-2013, nyuma y’urugendo shuri rwakorewe mu karere ka Karongi ubwo icyo gihe Karongi yahoraga ku isonga mu kwishyura Mituweli.

Nyuma y’uru rugendoshuri imikorere y’ibimina bya Mitiweli yashyizwe mu bikorwa, uyu munsi akaba ari yo nzira ifasha Akarere mu kwesa Umuhigo wa Mituweli neza kandi ku gihe.

Umudugudu wa KABERE, ubarizwa mu Murenge wa MUZO, Akagari ka kabatezi wabaye uwa mbere kwishyura mituweli ya 2024-2025 ku kigero cya  100% tariki 26 Werurwe 2024. Akagari ka NYANZA k’Umurenge wa Coko kabaye aka mbere kagira 100% tariki ya 31 Nyakanga 2024. Umurenge wa Minazi wagize 100% tariki 13 Kanama 2024 uba uwa mbere mu mirenge 19, Ubu Imirenge yose yishyuye mituweli ku kigero cya 100%.

Umwanditsi: NSENGIMANA Evariste