IMIRENGE YAHIZE IYINDI MURI EJO HEZA UMWAKA USHIZE YASHIMIWE
Akarere ka Gakenke kashimiye Imirenge icyenda yahize iyindi mu kwesa umuhigo wo gutanga ubwizigamire bw'igihe kirekire izwi nka 'Ejo Heza' mu mwaka ushize wa 2023/2024. Ni Imirenge yasoje uwo mwaka yarabashije kugera ku kigero cy’ubwizigame yari yiyemeje mu Ntangiriro zawo.
Ni ibihembo byatanzwe ku wa 01 Ugushyingo 2024 ubwo habaga inama igamije gusuzuma no gukangurira gahunda y'ubwizigame bw'igihe kirekire izwi nka Ejo Heza.
Mu ngingo inama yaganiriyeho harimo Ku kureba uko Akarere gahagaze mu kwitabira Ejo Heza, Imbogamizi kuri gahunda ya Ejo Heza n'ingamba zazifatirwa kugira ngo irusheho kwitabirwa no Gushimira Imirenge na Koperative byitwaye neza mu kwizigamira muri Ejo Heza mu mwaka ushize wa 2023/2024.
Ejo Heza ni gahunda ya Leta igamije gufasha Abanyarwanda bose kwizigamira by’igihe kirekire bityo bikabafasha kuzabona pansiyo mu gihe bazaba bageze mu zabukuru. Ikaba ishyirwaho n’itegeko No 29/2017 ryo ku wa 29/06/2017.

Imirenge icyenda y’Akarere ka Gakenke yashimiwe ko yabashije kugeza ku bwizigame yagombaga kugezaho umwaka wa 2023/2024 harimo uwa Kamubuga, Ruli, Kivuruga, Nemba, Muyongwe, Gashenyi, Cyabingo, Muzo na Mugunga.
Umuyobozi w'Akarere, Madame Mukandayisenga Vestine, yabashimiye umuhate bagize mu gushishikariza abaturage kwizigamira muri Ejo Heza, avuga ko by'umwihariko igikombe gihawe abaturage mu kubashimira ko bumvise iyi Gahunda, bakanayitabira.
Ati “Iki gikombe turakibahaye[Abanyamabanga Nshingwabikorwa] ariko ni icy'abaturage, nibo bagaragaje ubushake bwo kwizigamira, banabishyira mu bikorwa Imirenge muyobora ibasha kwesa umuhigo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yasobanuye ko ‘Intego ni uko umuturage yumva gahunda ya Ejo Heza akayitabiri’. Ati “Icy'ingenzi ntabwo dukwiye kureba uko abantu bizigamira ahubwo dukwiye kureba ko tugira abizigamira bashya noneho tukanareba abamaze kumva iyi gahunda bakongera umusanzu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamubuga, DUNIA Sa'adi yavuze ko igikombe abaturage ayobora bahawe kizabatera umuhate wo kwizigamira cyane muri Ejo Heza.

Ukurikije ubwizigame bw’abaturage mu Mirenge igize Akarere ka Gakenke mu mezi ane ya mbere y’Umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2024/2025, Umurenge wa Muyongwe niwo uri imbere y’iyindi ugakurikirwa na Kamubuga, Muzo, Cyabingo na Gakenke.
Hari hamenyerewe ko pansiyo ihabwa abanyamushahara gusa ariko Ejo Heza izafasha n’abandi banyarwanda bari mu byiciro by’imirimo itandukanye kwizigamira no kuzabona pansiyo bageze mu zabukuru.
Intego za EJO HEZA ni Ukuzamura umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda, Guha buri Munyarwanda n’Umunyamahanga utuye mu Rwanda amahirwe yo guteganyiriza izabukuru no Kuzamura ubukungu bw’igihugu no kurwanya ubukene.
Uwifuza gufungura konti akanizigamira yakoresha telephone igendanwa agakanda akanyenyeri 506 urwego (*506#) agakurikiza amabwiriza.
