Imirenge ya Ruli na Kivuruga yegukanye igikombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup

Ku wa 21 Gashyantare 2026 mu Karere ka Gakenke habaye imikino ya nyuma y’Amarushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere, aho mu bagabo, ikipe y’Umurenge wa Ruli ariyo yegukanye igikombe itsinze ikipe y’Umurenge wa Rushashi 1-0 naho mu bagore, Ikipe y’Umurenge wa Kivuruga yegukana igikombe itsinze iy’Umurenge wa Mugunga 1-0.

Iyi mikino yabereye ku kibuga cy’umupira cya Nyacyina mu Murenge wa Gashenyi, aho yakurikiranywe n’Umuyobozi w’Akarere, Mukandayisenga Vestine, Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwamahoro Marie Therese, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Kayumba Canisius, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere, Nsengiyumva Ignace, abakozi b’Akarere n’abaturage muri rusange.=

Ikipe zabaye iza mbere (Ruli mu bagabo na Kivuruga mu bagore) zahawe ibikombe na sheki y’ibihumbi Magana atatu kuri buri kipe (300 000Frw) naho izabaye iza Kabiri (Rushashi mu bagabo na Mugunga mu bagore) zahawe sheki y’ibihumbi Magana abiri (200 000Frw) kuri buri kipe.

Abitabiriye bahawe ubutumwa bugaruka ku mpamvu y'aya marushanwa [Imiyoborere myiza], gushimira amakipe yitabiriye, gushimira abafana no kubasaba gukomeza gushyigikira amakipe azahagararira Akarere, kujyana abana ku ishuri n'ibindi.