Imibiri 315 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, ku Rwibutso rw’Akarere rwa Buranga, imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo 301 yimuwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rushashi na 14 yabonetse hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gakenke no mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze yashyinguwe mu cyubahiro.

Ni umuhango udasanzwe aho witabiriwe n’imbaga y’abaturage bo mu Mirenge inyuranye igize Akarere ka Gakenke, bari baherekeje inshuti n’abafandimwe biciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gushyingura izo nzirakarengane mu cyubahiro.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Abadepite, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, abakuriye Inzego z’Umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka gakenke no mu Karere ka Musanze, abahagarariye amadini n’amatorero n’abandi.
N’ubwo habonetsemo ikibazo cy’ihungabana, abenshi mu babuze ababo muri Jenoside bishimiye ubwitabire bwaranze abatuye Akarere ka Gakenke, babifata nk’intambwe nyayo igeza igihugu ku bwiyunge nyabwo, dore ko ikibuga gikikije urwibutso rwa Buranga cyari cyuzuye abantu, baganirijwe ku mateka yaranze Jenoside bumva n’ubuhamya bwa bamwe mu bayirokotse.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, Dunia Sa’adi, yavuze ko kwimurira imibiri mu rwibutso rushya rw’Akarere, biri muri gahunda ya Leta mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside no guha icyubahiro inzirakarengane zishwe, aho yashimangiye ko biruhura bikanomora ibikomere by’ababuze ababo, mu gihe babonye ko bashyinguye mu buryo bubahesha icyubahiro bakwiye.
Umuyobozi wa Ibuka yagarutse ku mibereho y’Abarokotse Jenoside mu Karere ka Gakenke, ati “Ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere na Ibuka, imikoranire ni myiza, tujya inama igikwiye tukakiganiraho ahari ikibazo kibangamiye abarokotse Jenoside kigashakirwa umuti. Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame ihora hafi abarokotse Jenoside”.
Mu kiganiro cyatanzwe na Depite Bitunguramye Diogène, ku ruhare rw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano za buri wese zo kububumbatira, yasabye abitabiriye uwo muhango kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, baharanira kubumbatira Ubumwe bw’Abanyarwanda, hagamijwe kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Muri uwo muhango, abatanze ubuhamya bagaragaje inzira ndende banyuze kugira ngo barokoke, bashimira cyane Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zabarokoye, na Leta ikomeza kubitaho ubu bakaba bameze neza. Icyakora bagaragaza ikibazo basigaranye cy’imibiri y’abishwe itaraboneka, bakomeza gusaba ababa bazi aho iherereye kuhagaragaza mu rwego rwo kuyishyingura mu cyubahiro.

Yaba Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, yaba na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, bombi mu butumwa bwabo basabye abaturage kwirinda ingengabutekerezo ya Jenoside, baba hafi abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Bagarutse cyane ku bakomeje kwinangira mu gutanga amakuru y’aho imibiri y’abatutsi bishwe iherereye, aho basabwe kuva ku izima bakayigaragaza igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso, dore ko byakunze kuvugwa ko hakiri imibiri myinshi itaraboneka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gakenke, yasabye abaturage by’umwihariko urubyiruko kwiga amateka y’igihugu, no kumenya uko ubuyobozi bubi bwabibye ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturage, ariko bakamenya n’uko abanyarwanda b’intwari bahagaritse Jenoside u Rwanda rukaba rugeze aheza.


Yakanguriye n’ababyeyi gukomeza kwigisha urwo rubyiruko amateka batayagoretse, banabereka icyerekezo cy’igihugu, babasobanurira ingamba nziza Leta ibafitiye muri gahunda zinyuranye, zirimo kwitabira gahunda y’uburezi kuri bose.
Urwibutso rw’Akarere ka Gakenke rwa Buranga, rushyinguwemo imibiri 1886 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe muri aka Karere, hakaba hari umushinga wo kuvugurura urwo rwibutso, hongerwamo ibikorwaremezo, birimo urukuta rugaragaza amazina y’abarushyinguyemo.