Imbamutima za Mukamugema wasaniwe inzu yari igiye kumugwaho ubu akaba asigaye aryama agasinzira
Akanyamuneza ni kose kuri Mukamugema Bernadette, Umukecuru wo mu Mudugudu wa Gitenga, Akagari ka Kagoma mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke nyuma yo gusanirwa inzu abamo binyuze muri gahunda zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho Myiza y’Abaturage.
Ni umwe mu baturage benshi bo mu Karere ka Gakenke batagiraga inzu zo kubamo n’abari bazifite ariko zishaje ku buryo zashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuri ubu bakaba bashima ubufasha bahawe.
Mukamugema avuga ko mbere yo gusanirwa iyi nzu yasigiwe n’umufasha we witabye Imana yari abayeho mu buzima bubi, akabura aho aryama imvura yaguye kubera yari ishaje.
Ati “Yari iriho udutegura dushaje, irangaye ari nko kuba hanze, nava guca incuro (gukorera abaturanyi ngo bamuhe ibimutunga) nkabura aho nyitekera, nkagateka ari uko imvura ihise, nkibaza ngo ninjya gucumbika, nzacumbika kugeza ryari?”
Uyu mukecuru avuga ko nyuma yo kumara igihe muri ubwo buzima yumvise inkuru nziza ayigejejweho n’Umukuru w’Umudugudu wabo ko yashyizwe ku rutonde rw’abatishoboye bagomba kubakirwa. Nyuma yo kugezwaho iyo nkuru yashatse ibiti n’amatafari ubuyobozi bubiheraho bumwubakira.
Mukamugema Bernadette, ubu arashimiye ubuyobozi bwamufashije kubona inzu abano
Ati “Ngiye kubona mbona baransakariye, bati ngwino ufate amabati...mbona inzu irarangiye, bati ngwino ufate na sima nayo bayishyiraho, ubu njye n’abana turaryama, twaca incuro tukabona aho tuyitekera. Ubu turaryama nta kibazo rwose, merewe neza nta kibazo mfite.”
Uyu mukecuru ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuko aharanira ko abaturage b’u Rwanda babaho neza. Ati “Ubu turikumwe no kumuheka namuheka mushoboye.”
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Gafite ubuso bungana na 704.06 Km2; Imirenge 19; utugari 97 n’imidugudu 617. Akarere ka Gakenke gatuwe n’Abaturage basaga ibihumbi 365. ubucucike bw’abaturage (Population density) ni 520 kuri Km2 imwe. Abagore 52.8% n’Abagabo 47.2 %