Ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi mushya w’aka Karere n’uwari Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12/12/2023, mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye umuhango w'ihererekanyabubasha ku wari Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo Bwana Niyonsenga Aimé François n'Umuyobozi mushya w'aka Karere Madamu Mukandayisenga Vestine.


Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,Hon Judith Uwizeye, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice, abagize Inama Njyanama y'Akarere,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwamahoro Marie Thérèse, Inzego z’Umutekano mu Karere ka Gakenke, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abakozi bakorera ku Biro by'Akarere.
Mu ijambo rye, Minisitiri Judith Uwizeye yasabye Umuyobozi mushya w'Akarere ka Gakenke kubakira ku musingi asanze akarushaho guteza imbere imibereho y'abaturage b'aka Karere.

Mu byo yamusabye kuzibandaho, birimo: Gukemura ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira, gukemura ikibazo cy'abana bata ishuri bakajya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, gukangurira abaturage gukora cyane bakivana mu buke, kwimakaza umuco w'imikoranire myiza n'abo bakorana, barushaho guhana amakuru, kubahana no gushyira hamwe,
Kwirinda amatiku n'inzangano, kwirinda amarangamutima mu byemezo afata, kwirinda abamujya mu matwi, kwirinda abamuca intenge, kutarebera ikibi n'amakosa y'abakozi, kwirinda ruswa no kuyirwanya yivuye inyuma,

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bwana Muagabowagahunde Maurice yamusabye kuzashyira imbere imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga, irangwa no gusubiza no gukemura ibibazo bye ku gihe.


Umuyobozi mushya w'Akarere ka Gakenke Madamu Mukandayisenga Vestine yavuze ko ibyo azibandaho, harimo kwimakaza imikorere myiza igamije guca akarengane, guha umuturage serivisi nziza, gukemura ibibazo by'abaturage no gushyira imbaraga mu rubyiruko.
