ICYICIRO CYA KABIRI CY’ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B'UTUGALI 48 BAHAWE MOTO NSHYA
Mu rwego rwo kubafasha no kuborohereza kuzuza nshingano zabo, icyiciro cya kabiri cy’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari 48 two mu Karere ka Gakenke bahawe moto nshya, basabwa kuzifashisha mu gukemurira abaturage ibibazo bafite vuba kandi ku gihe.
Izi moto bazishyikirijwe ku wa 18 Ugushyingo 2024, mu gihe icyiciro cya mbere cy’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali 18 bazihawe ku wa 28 Ukwakira 2024.
Umuyobozi w’Akarere, Madame Mukandayisenga Vestine arikumwe na Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse, Umuyobozi w’Imirimo rusange, Bwana Ntoranyi Dieudonne, Umuyobozi w'Ishami ry'Abakozi n'Ubutegetsi, Bwana Beshobeza Jean Damascene n’Umujyanama wa Komite Nyobozi, Madame Uwiragiye Julienne nibo bazibashyikirije.

Mu butumwa yabahaye, Umuyobozi w’Akarere Madame Mukandayisenga Vestine, yavuze ko ari muri ‘Gahunda ihari yo kugira ngo urwego rw’Akagari ruhabwe imbaraga kurushaho, kuko ariho umuturage agera bwa mbere ashaka serivisi, kandi gahunda ni UmuturageKuIsonga.’
Bibukijwe kandi ko udafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agomba gushyaka umuntu uzajya amutwara, akabazza akiga, agakora ibizamini nawe akarubona, akabona kujya atwara nawe mu rwego rwo kwirinda ko moto bahawe kugira ngo banoze inshingo zatuma bakora impanuka bigatuma n’akazi batagakora.