IBYO WAMENYA KURI KOPERATIVE TWONGERE KAWA COKO, IRI MURI 20 ZIFITE KAWA NZIZA MU RWANDA
Mu Marushanwa ya Kawa nziza zifite umwihariko mu Rwanda aheruka kuba muri uyu mwaka wa 2025, kawa ihingwa ikanatunganywa na Koperative Twongere Kawa Coko, ikorera mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, yabaye iya 18 muri kawa zirenga 500 zitabiriye iri rushanwa.
Koperative TWONGERE KAWA COKO, yatangiye mu 2009 ku gitekerezo cy’abagore bishyize hamwe kugira ngo bagire uruhare mu guteza imbere igihingwa cya Kawa.
Icyo gihe yatangiranye n’abanyamuryango 11 ariko uyu munsi ifite abasaga 700 bakora ubuhinzi bwa Kawa bwa kinyamwuga. Iyi Koperative itunganya kawa kuva mu murima kugeza habonetse kawa umuntu anywa, ikagurishwa ku isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga.
Ifite ibyemezo biyemerera gucuruza kawa ku isoko mpuzamahanga zirimo icyo yahawe kubera gutunganya kawa y’umwimerere, ikanagira icyangombwa kiyifasha kwijyanira umusaruro wa kawa ku isoko mpuzamahanga mu mazina yayo “Export Licence”
Niyonkwizerwa Xavier, umucungamutungo wa Koperative Twongere kawa Coko, avuga ko ubwo burambe n’ubunararibonye mu guhinga no gutunganya kawa byabafashije kuza muri Koperative 20 mu Rwanda zifite kawa nziza.
Ati “Ikawa yacu ifite umwihariko wo kuba ari kawa itegurwa n’umutegarugori, turabizi neza ko iyo umutegarugori yateguye ikintu agishyiraho umutima we wose kandi agikoreka neza. Dufite kawa ifite uburyohe butajya buhinduka bituma ikundwa n’abakiliya tuyiha.”
Iyi Koperative ifite imashini itunganya kawa nibura Toni eshatu mu isaha imwe. Ku Mwaka, itunganya Kontineri za kawa, zingana n’ibilo 115 200
