IBITARO BY’AKARERE KA GAKENKE BYAHAWE IMBANGUKIRAGUTABARA NSHYA ZUNGANIRA IZO BYARI BISANGANYWE
Ibitaro by’Akarere ka Gakenke aribyo Nemba, Gatonde na Ruli, byahawe imbangukiragutabara nshya eshatu, aho buri Bitaro byahawe imwe, yunganira izindi byari bisanzwe bifite mu gutanga ubutabazi bwihuse ku babukeneye.
Abayobozi bakuru b’ibi bitaro nibo bashyikirijwe izi Mbangukiragutabara na Ministeri y’Ubuzima ku wa 6 Nzeri 2024.
Imbangukiragutabara yahawe Ibitaro bya Nemba
Ubusanzwe Ibitaro by’Uturere bikenera imbangukiragutabara muri serivisi zitandukanye zirimo gukura indembe mu bigo nderabuzima bikorera mu gace biherereyemo, kujyana indembe ku bitaro byisumbuye, gutanga ubutabazi ku barembeye mu rugo, ku nzira n’abakoze impanuka.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nemba, Dr Habimana Jean Baptiste, yavuze ko ibitaro ayobora byari bisanganywe imbangukiragutabara zishaje zirimo imwe ifite ikibazo.
Ati “Twari dufite imbangukiragutabara nkeya, bikadutera ikibazo cyo gutabara abarwayi bakeneye ubutabazi. Izi rero zigiye kudufasha gutabara neza kandi vuba abakeneye ubutabazi.”
Hakizimana Janvier wo mu Murenge wa Gakenke, usanzwe wivuriza ku Bitaro bya NEMBA, yavuze ko kuba ibi Bitaro byongerewe Imbangukiragutabara bizagirira umumaro abaturage basanzwe bahivuriza.
Ati “Urumva nk’igihe umurwayi arembeye ku Kigo Nderabuzima, hari ubwo usanga bifashe umwanya munini kugira ngo agezwe ku Bitaro kubera imbangukiragutabara yatinze kuhagera, wenda kuko yagiye kuzana undi murwayi ariko niba ziyongereye, abakeneye kujyanwa ku Bitaro bazajya bazibona, batabarwe hakiri kare."
Ubwo yashyikirizaga izi mbangukiragutabara abayobora ibitaro, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yabasabye kuzifata neza kugira ngo zikomeza kubafasha mu kugera ku muturage ukeneye ubutabazi uko bikwiye.
Ati: “Ni urugendo twari tumazemo iminsi nk’uko Umukuru w’Igihugu yari yabisabye, mu mezi abiri ashize hari Imbangukiragutabara 82 zari zatanzwe. Izi rero 114 zije ziyongeraho, aho dushaka ko mu gihe gito cyane, abaturage ibihumbi 20 baba bafite Imbangukiragutabara”.
Kuri ubu u Rwanda rugeze ku baturage ibihumbi 30 bakoresha Imbangukiragutabara nibura imwe, mu gihe Umuryango w’Abibumbye ubusanzwe usaba ko nibura abaturage bari hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 50 ari bo bagomba kuba bafite Imbangukiragutabara.
Ibitaro bya Nemba, Ruli na Gatonde byo mu Karere ka Gakenke byahwe Imbangukiragutabara na Minisiteri y'Ubuzima
Umwanditsi: Nsengimana Evariste