Ibitaro by’Akarere bya Gatonde byahawe indi mbangukiragutabara ibifasha muri serivisi bitanga
Nyuma yo kumara igihe kirenga umwaka bitanga serivisi z’ubuvuzi, tariki ya 04 Nyakanga 2022, ibitaro by’Akarere bya Gatonde byamurikiwe indi mbangukiragutabara izabifasha gukomeza gutanga serivisi zinoze. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’ibi bitaro cyitabirwa n’Abayobozi batandukanye bagarutse ku kamaro ibi bitaro bifitiye abatuye mu gace biherereyemo ndetse banashimira umukuru w’Igihugu wabyemereye abaturage none bakaba bararuhutse ingendo ndende bakoraga bitaraza.

Iki gikorwa kibaye mu gihe kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022 u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora ndetse iyi mbangukiragutabara ikaba umwe mu mihigo y’Akarere ka Gakenke ibi bitaro biherereyemo.

Uwamahoro Eugenie, umwe mu bivurije kuri ibi bitaro yahamije ko ibitaro bya Gatonde byabaruhuye ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza kandi ko bishimira kuba bibonye indi mbangukiragutabara.
Ati: “Ibi bitaro byaturuhuye kujya kwivuriza i Nemba no ku bitaro bya Shyira, Gusa twari tubangamiwe no kuba byari bifite imbangukiragutabara imwe kuko hari igihe ku kigo nderabuzima bayihamagaraga ikabura wenda yajyanye umurwayi i Kigali ariko ubu birakemutse. Ikindi dushima kandi byatuzaniye iterambere kuko, imihanda yarakozwe, umuriro n’amazi biraza ku buryo dushimira Perezida Paul Kagame wabiduhaye.”
Ashimira kuri iki gikorwa, umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Gatonde Dr. Dukundane Dieudonné yavuze ko: “Hamwe n’abaturage turashimira umukuru w’Igihugu wemeye ibi bitaro kandi imvugo ye ikaba ingiro, ibi bitaro ni imbuto y’imiyoborere myiza arangaje imbere. Twishimiye iyi mbangukiragutabara tumurikiwe, kuko ije ari igisubizo ku baturage bagorwaga no kugera kuri ibi bitaro igihe indi yabaga yahamagawe cyangwa yagiye ahandi.”
Yongeyeho ko kuyihabwa bigaragaza akamaro ko kwigira kandi bikaba ikimenyesto cyo kwibohora nyako.
Ati: “Ibitaro bya Gatonde ni kimwe mu bikorwa bigaragaza ukwibohora nyako ndetse kimwe n’iyi mbangukiragutabara duhawe bigaragaza akamaro ko kwigira ari ko kwibohora nyakuri bityo bikanatanga icyizere ko n’ibindi bikorwa bishoboka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, yashimiye umukuru w’Igihugu watanze ibitaro bya Gatonde ndetse n’iyi mbangukiragutabara asaba ko abaturage bakomeza kuyibyaza umusaruro ndetse n’ibitaro ikabifasha kurushaho gutanga serivisi zinoze..
Ati; Hari abajyaga bavuga ko babuze serivisi kubera imbangukiragutabara imwe ariko none turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika waduhaye ibitaro akaba anatwoherereje iyi mbangukiragutabara izadufasha guhabwa serivisi nziza, icyo tubasaba ni ukuyibyaza umusaruro ndetse n’ibitaro ikabifasha gukomeza gutanga serivisi zinoze.”

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima, Bwana Zachée Iyakaremye wari umushyitsi mukuru akaba ari na we wamurikiye ibitaro iyi mbangukiragutabara yavuze ko: “Ibitaro mwahawe na Perezida wa Repubulika biri mu mugambi waguye wo kugeza imibereho myiza ku baturage b’Igihugu cyacu. Guhabwa iyi mbangukiragutabara bivuze ko nta we ushobora kurembera mu rugo cyangwa ngo umubyeyi abyarire mu rugo. Ndasaba abaturage kuyibyaza umusaruro mu rwego rwo kugira uruhare mu mahirwe igihugu kibashakira kandi nizeye ko ibitaro na byo izabifasha gukomeza gutanga serivisi nziza.”

Iyi mbangukiragutabara (GR 387 E) ibitaro by’Akarere bya Gatonde bihawe ije isanga indi imwe byari bisanganwe ikaba itari ihagije hagendewe ku bwinshi bw’abayikeneraga, abaturage bagahamya ko ije ari igisubizo kuri bo kuko izafasha mu gukomeza gutanga serisi nziza muri ibi bitaro.

Ibitaro by’Akarere bya Gatonde byubatswe mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi tariki 14 Mata 2021 bikaba bitanga serivisi zo ku rwego rw’ibitaro by’Akarere ku baturage basaga ibihumbi 84 baturutse mu Mirenge ya Mugunga, Janja, Busengo,Muzo, Rusasa na Cyabingo.
Bireberera ibigo nderabuzima bitandatu (6) ari byo Nyundo, Rusoro, Rutake, Busengo, Janja na Gatonde.
Serivisi zitangwa n’ibi bitaro zirimo ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, Ubuvuzi bw’indwa z’amenyo, ubuvuzi bw’indwara z’amaso, kuvura indwara z’abana, Ubugorozi bw’ingingo, kwita ku buzima bwo mu mutwe, kubyaza no kuvura indwara z’ababyeyi.
Gikwerere Patrick