IBITARO BYA NEMBA BYIZIHIJE YUBILE Y'IMYAKA 50

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine yitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y'imyaka 50 ibitaro bya Nemba bimaze bishinzwe, byanitabirwe na Minisitiri w'ubuzima Dr Nsanzimana Sabin n'umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Musenyeri Vicent HAROLIMANA.

Ni ibirori bibanjirijwe n’igitambo cya Misa, binahimbarizwamo Yubile y’impurirane y’Ubutumwa mu rwego rw’ubuzima muri Diyosezi ya Ruhengeri, ku nsanganyamatsiko igira iti “Turangamire Kristu soko y’Amizero, ubuvandimwe n’amahoro."

Umuyobozi w'ibitaro bya Nemba yavuze ko umunsi wo kwizihiza Yubile y'imyaka 50 ari umwanya wo gushimira buri wese wagize uruhare mu murimo w'indashyikirwa, ibitaro bya Nemba bimaze igice cy'ikinyajana bitanga serivisi z'ubuzima.


Dr Habimana Jean Baptiste, Umuyobozi w'Ibitaro bya Nemba

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere yashimye ubufatanye Akarere gafitanye na Kiliziya Gatolika mu bikorwa bitandukanye birimo n'iby'ubuvuzi bitangwa n'Ibitaro bya Nemba byijihije isabukuru y'imyaka 50.


Madame Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w'Akarere Gakenke

Umushyitsi mukuru, Minisitiri w'ubuzima yavuze ko Ibitaro bya Nemba mu myaka 50 bimaze, byagutse muri serivisi bitanga kandi ko bikwiye no gukomeza gukura bikaba ibitaro by'icyitegererezo mu Rwanda, asaba abafatanyabikorwa babyo ko bakomeza gufasha bikaguka, bikagera ku rundi rwego.


Dr Nsanzimana Sabine, Minisitiri w'Ubuzima

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yavuze ko Kiliziya Gatolika itewe ishema nuko bafite ibitaro bya Nemba byujuje kimwe cya kabiri cy'ikinyejama bimaze bishinzwe bitanga serivisi zo kwita ku buzima bw’abaturage.


Musenyeri Vicent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Ibirori byo kwizihiza iyi Yubile byasojwe hatangwa impano ku bantu batandukanye bagize uruhare mu mikorere y'ibitaro bya Nemba.

Uretse Ibitaro by'Akarere bya Nemba, Akarere ka Gakenke ka Gakenke gafite kandi ibitaro bya Gatonde n'ibya Ruli.