Ibanga ryafashije Akagari ka #Kabatezi gutanga utundi kwesa umuhigo wa #EjoHeza 2024-2025
Akagari ka Kabatezi, ni Tugari duherere mu bice by’icyaro cy’Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, gakunze kuza imbere mu kwesa imihigo itandukanye irimo uw’ubwizigame bw’igihe kirekire uzwi nka Ejo Heza, Ubwisungane mu kwivuza n’iyindi.
Umwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, aka Kagari ka Kabatezi kari gafite umuhigo wo kwizigamira muri Ejo Heza ungana na Miliyoni 4 412 500Frw, uwo Mwaka urangira kamaze kwizigamira miliyoni 10 216 168Frw (231.5%).
Ku wa 6 Ugushyingo 2025, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwashimiraga Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere ko yesheje neza umuhigo wa Ejo Heza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabatezi, Niyongabo Celestin, yasangije abari bitabiriye iki gikorwa ibanga ryabafashije kwesa uyu muhigo mbere y’utundi Tugali.
Niyongabo avuze ko mu mahame ye aterwa ipfunwe no gutsindwa, bityo ahora aharanira gutsinda uko byagenda kose, kandi akitegura gukora icyo byamusaba kugira ngo abigereho.
Ati “Kumva natsinzwe no kujya mu rugo ntabwo njyayo. Naganirije abaturage mbereka uko duhagaze, mbere n’uko mu Kagari ka Rwa nari mvuyemo bari bahagaze, nuko imibereho yabo imeze. Ubwo nari ndimo nzamura imyumvire yayo ngo bajye mu gutsinda.”
Avuga ko yashyize hamwe n’abaturage n’abayobozi b’Imidugudu bashaka uyu uyu muhigo bawutsinda. Ati “Mbere na mbere turabanza tukicara hamwe n’inzego zose, guhera kuri Mutwarasibo, Abajyanama b’imibereho, ab’ubuhinzi, ab’ubuzima n’abayobozi b’Imidugudu, tureba ibikorwa dukeneye gukora, tukajyanamo, aho bagize imbogamizi bakanyitabaza nkabafasha, nanjye aho mbonye bigoranye nkagisha inama abankuruye.”
Niyongabo yasobanuye ko akigera muri aka Kagari, yihutiye kubumbira abaturage mu matsinda, abafasha mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere. Buri muturage wo muri aka Kagari yizigamiraga ku bushake nibura 1500Frw, ariko abamaze kumva neza iyi gahunda kandi bafite ubushobozi bizigamiraga arenze, ku buryo hari n’abizigamiraga 15000Frw ku kwezi.
Si aya matsinda gusa kuko Niyongabo yanakoze ubukangurambaga muri Koperative zibarizwa mu Kagari ku buryo hari imwe mu zihakorera yazigamiye abanyamuryango bayo bose, ubwizigame bw’umwaka wose.
Ati “Ikindi nateguraga akazi, nkavuga nti iki gihe ngiye kubashishikariza kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ikindi gihe ni #EjoHeza kuko byose ugiye kubitwarira rimwe nta na kimwe ugeraho.”

Niyongabo yasobanuye ko byagezeho ubwo abaturage bumva neza akamaro k’iyi gahunda kugeza ubwo nabo muri buri Nteko y’Abaturage bamwishyuzaga umwanya bagezeho ugereranyije n’utundi Tugali.
Ikindi cyafashishije aka Kagari ngo ni ugutangira umusanzu ku gihe, abaturage bizigamiye kandi bakabona igihamya cy’ubwizigame bwaho harimo imyemezabwishyu cyangwa ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri Telephone.
Ati “Akandi gashya, twashyizeho amarushanwa y’Imidugudu, uwahize iyindi tukawuhemba. Si ibintu bisaba ibihambaye kuko hari ubwo nabaguriraga nk’amadomoro abiri y’urwagwa, ibihumbi 14000 Frw byo kurugura mu mwaka sinayabura, nkababwira nti mwibyinire, mwakoze neza, bigatera abandi gukora cyane.”
Niyongabo avuga ko aka gashya ko gushimira bafite gahunda yo kubigeza ku rwego rw’urugo, aho urwahize izindi mu kwizigamira ruzajya rushimira mu Nteko y’abaturage.
Amatorero n’amadini akorera muri aka Kagali ndetse n’abikorera kandi bagafashije kwigisha abaturage kumva, gusobanukirwa no kwitabira iyi gahunda.
Umwaka w'Ingengo y'imari wa 2024-2025 warangiye Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa Kabiri mu gihugu muri #EjoHeza, aho ubwizigame bwageze kuri Miliyoni zisaga 528Frw mu gihe umuhigo wari miliyoni 375Frw.

