Hon. Depite Murebwayire Christine yasabye urubyiruko kunyomoza abagoreka amateka ya Jenoside

Hon Depite Murebwayire Christine yabwiye urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke ko hakiri abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagikomeje kuyihakana ndetse bakabeshya n’abana babo; bityo ko rugomba kujya rubanyomoza rukababwira ko ruzi ukuri.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Mata 2023, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Gakenke.
Ni icyumweru cyatangirijwe ku Rwibutso  rw'Akarere ka Gakenke ruri i Buranga mu Murenge wa Kivuruga,  ahashyinguye mu cyubahiro Abatutsi mu bazize Jenocide mu 1994.

Hon Depite Murebwayire Christine yasabye Abanyarwanda muri rusange kurwanya Jenocide haba mu Rwanda no hanze yarwo, Asaba urubyiruko kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenocide no kwamagana abayipfobya n’abayihakana.
Yahumurije abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba gukomera kandi bakagira ihumure kuko bafite Igihugu cyiza; ku buryo nta Jenoside izongera kubaho ukundi.

Hon.Bitunguramye Diogène, mu kiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko ubumwe n’ubudaheranwa bw'Abanyarwanda ariyo terambere rirabye, Kwibuka bikomeze bibe isoko Abanyarwanda bavomamo imbaraga kugira ngo bagere ku Rwanda twifuza. Asaba Abanyagakenke gukomeza kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenocide, gutanga amakuru y’ahantu hari Imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro no gukomeza gufata mumugongo Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, BwanaTwagirimana Hamdun yibukije Abanyagakenke ko kwibuka Abazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umwenda ukomeye Abanyarwanda bose babafitiye muri rusange, akomeza avuga ko aribwo buryo bwo kubaha agaciro bambuwe ubwo bicwaga bunyamaswa.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bajya babona abantu ku mbuga nkoranyambaga bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi nta kigomba kubashuka, ahubwo bagomba guhora basigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Niyongabo Jean De Dieu we yagize ati: “Kwibuka ni gikorwa cyiza by’umwihariko nkatwe nk’urubyiruko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye tutariho, gusa bidufasha kumenya amateka y’uko byagenze, uko yateguwe, bikadufasha kumenya uko twayirinda ndetse no kumenya guhangana n’abashaka kuyihakana no kuyipfobya”.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Buranga ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 1886.

Abitabiriye gutangiza Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside biganjemo urubyiruko basabwe kunyomoza abagoreka amateka ya Jenoside, n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi