Hatashywe ikiraro cyo mu Kirere gihuza Akarere ka Gakenke na Nyabihu

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimé François arikumwe na mugenzi we w'Akarere ka Nyabihu, Bwana HABANABAKIZE Jean Claude n'umukozi ushinzwe ubufatanyabikorwa muri Bridge to Prosperty, Bwana Mihirwa Ange Boris, batashye ku mugaragaro ikiraro cya Cyangoga gihuza Umurenge wa Rusasa[Gakenke] na Rugera[Nyabihu].

Iki kiraro cyo mu Kirere cyambukiranya Umugezi wa Mukungwa cyatashywe ku wa 21 Gashyantare 2025, gifite uburebure bwa   metero 70. Uyu mugezi mbere waruzuraga abaturage bakabura uburyo bwo kwambuka ngo bajye cyangwa bave mu mirimo yabo cyangwa ahandi bagiye nko kwivuza cyangwa abanyeshuri bagiye kwiga.

Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Rusasa yavuze ko mbere cyuzuraga abantu bakabura uko bambuka, bigasaba ko bajya kuzengura, urugendo bakora rukikuba inshuri hafi eshatu. 

Ati “Ubu turanezerewe cyane, abanyeshuri bacu ntibazongera kuvunika kandi natwe ababyeyi nta yindi mihangayiko, hari ubwo imvura yagwa twaba dufite abantu bagiye muri Nyabihu, tugahangayika, tuvuga ngo barataha bate.”

Umukozi ushinzwe ubufatanyabikorwa muri B2P, Muhirwa Ange Boris, yavuze ko iki gikorwa ari icyo gushimira Leta y'U Rwanda yo yashyize umuturage imbere, aho abayobozi bamanutse bakajya kureba icyo abaturage bakeneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, HABANABAKIZE Jean Claude, yavuze ko iki gikorwa cyatashywe n'ibindi, bikomoka ku mutekano no ku miyoborere myiza bikomoka ku buyobozi bwiza, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimé François, yashimye abantu bose bagize uruhare mu kubaka iki kiraro. Yavuze ko kizafasha abanyeshuri basaga 200 bagorwaga no kujya ku ishuri, abaturage bakeneraga kujya kwivuriza ku bitaro bya Shyira n’abandi bakenera kwambuka umugezi wa Mukungwa bagiye mu mirimo yabo ya buri munsi, abasaba kukibungabunga.

Iki Kiraro cyubatswe ku bufatanye bw'impande zombi aho Bridge to Prosperty (B2P) yatanze 60% by’ingengo y’imari yose yacyubatse isaga na Miliyoni 205Frw, Akarere ka Gakenke gatanga 20% naho Akarere ka Nyabihu gatanga 20%.