Hatangijwe umwiherero w’iminsi 2 w’Abayobozi na bamwe mu bakozi b’Akarere ka Gakenke
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’ingamba z’iterambere (NST1), Akarere ka Gakenke kihaye intego yo kongera imisoro n’amahoro kugira ngo kabashye gushyira mu bikorwa iyo gahunda, kihaye intego kandi yo gufasha abaturage kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza no gushyira mu bikorwa gahunda ya VUP Finacial services.

Ni muri urwo rwego hateguwe umwiherero ujyanye no kuganira ku myinjirize y’imisoro n’amahoro, gahunda ya EjoHeza na gahunda ya VUP Finacial services harebwa imbogamizi , ingamba no gusobanurirwa systemes zikoreshwa muri izo gahunda.Uyu mwiherero uri kubere mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa 24-25/03/2022.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dancille afungura umwiherero wahuje Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, uhagarariye Ngari mu Karere, uhagarariye Rwanda Revenue na bamwe mu bakozi bakorera ku Biro by'Akarere .

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abitabiriye umwiherero gushyira imbaraga muri gahunda ya EjoHeza kugira ngo Akarere gakomeze kuza ku isonga no gukurikirana uburyo abagenerwabikorwa ba VUP Financial services bakoresha amafaranga bahabwa mu kwiteza imbere.

Uyu mwiherero ugamije kandi kwiga ku ngamba zafasha kuzamura imisoro n’amahoro, kunoza gahunda y’ubukangurambanga ku basora mu rwego rwo kubasobanurira akamaro k’imisoro n’amahoro batanga , kunoza gahunda yo kubyaza amahirwe Akarere gafite, kongera umubare w’abitabira gahunda y’ubwizigame burambye na gahunda yo kwishyura inguzayo za VUP.
Gikwerere Patrick