Hatangijwe icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Gakenke

Muri Gahunda y'icyumweru cy'Umujyanama mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16/01/2024, Abagize Inama Njyanama y'Akarere baganiriye n'abahagarariye ibyiciro bitandukanye bo mu Murenge wa Mugunga. Mu cyumweru cy'Umujyanama, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo no gukemura ibibazo by'abaturage bihari.

Abitabiriye inama basabwe gufatanya n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mugunga mu kuwuteza imbere ndetse banasabwa gukora ubudasa bw'Umurenge wabo babigizemo uruhare.

Nyuma yo kuganira n'ibyiciro bitadukanye ku Biro by'Umurenge wa Mugunga, abagize Inama Njyanama y'Akarere basuye Umudugudu w'icyitegererezo na ECD ya Nyundo.Abaturage bahatuye bagaragaje ko bishimiye ibikorwa byiza bakorewe.

Ku gicamunsi, Abagize Inama Njyanama y'Akarere bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Mugunga, Akagari ka Nkomane mu Nteko y'abaturage, aho baganiriye nabo kuri gahunda zitandukanye z'iterambere ry'Umurenge ari nako bakemura ibibazo bihari.

Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane yo mi miryango, kujyana abana bose mu ishuri, kwimakaza umuco w'isuku, gukora cyane hagamijwe iterambere ryabo, kurwanya ruswa n'akarengane .Urubyiruko rwasabwe gukura amaboko mu mifuka rugakora  bityo rukiteza imbere.