Hasojwe amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere
Ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Nemba, kuri iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe2023 habereye imikino y' amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup (final) ku rwego rw'Akarere yahuje amakipe yahize ayandi mu byiciro by'abagore n'abagabo.
Aya marushanwa yatangiranye no gusiganwa ku maguru k’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa 112.
Ku mupira w'Amaguru, ikipe yabakobwa y’Umurenge wa Nemba yatsinze iy’Umurenge wa Muyongwe kuri penalite 3-2 naho mu bahungu ikipe y’Umurenge wa Ruli itsinda iy’Umurenge wa Gakenke 2 - 0 .
Nyuma y'imikino, hahembwe 3 bambere bahize abandi kuri buri cyiciro (Ikipe y’abahungu n’abakobwa). Mu mupira w’amaguru amakipe abiri ya mbere yegukanye ibikombe n'umupira wo gukina. Amakipe yabaye aya kabiri nayo yagororewe kuko yabashije kugera kuri final. Bityo ikipe y’abagore y'Umurenge wa Nemba, hamwe niy'abagabo y'Umurenge wa Ruli akaba ariyo azaserukira Akarere ku rwego rw'Intara.

Aya marushanwa y'Umurenge Kagame Cup finali yitabiriwe n' Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Niyonsenga Aime Francois, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Madamu Uwamahoro Marie Therèse, Abahagarariye Inzego z'Umutekano, bamwe mu bagize Inama Njyanama y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abayobozi batandukanye hamwe n'abaturage.
