Harerimfura yiteje imbere abikesha ubuhinzi bw’ikawa n’ubworozi
Harerimfura Dieogène w’imyaka 49, umuhinzi wa kawa akaba n’umworozi utuye mu Murenge wa Ruli avuga ko mbere ataratangira guhinga kawa yumvaga ko bivuna ariko aho atangiriye guhinga kawa yasanze kawa ari nziza cyane zitanga umusaruro waguha amafaranga menshi.

Yakomeje avuga ko mbere ataratangira guhinga kawa yari umuhinzi w’urutoki ariko kubera ko yabonaga urutoki ruri kwinjinza amafaranga menshi avuga ati” uwakora n’umushinga wa kawa bikajya byunganirana byaba byiza cyane”. Kawa rero ikaba imuha umusaruro ushimishije kandi igirira abaturage akamaro.
Yavuze kandi ko akoresha abakozi 10 bahoraho buri munsi aho ahemba umwe amafaranga magana arindwi ku munsi.
Yakomeje avuga kandi ko agemurira uruganda rwa Dukunde Kawa akabasha kubona amafaranga amufasha kurihirira abana amashuri, afite inzu nziza atahamo ndetse n’imodoka eshatu akesha igihingwa cya kawa, urutoki n’ubworozi aho agenda ateranya teranya akabasha kubona umutungo ushimishije.
Mu butumwa yatanze yavuze ko ajya gutera kawa abantu benshi bamubwira ngo ese uratera kawa ukuze uzayisarura. Ariko ubu nibwo bari kubibona nsarura ku buryo bushimishije abaturage bikabayobera ndetse bakagira ipfa kubera ko batateye kawa. Yashishikarije abaturage guhinga kawa ku bwinshi ndetse bakayikorera neza kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere ati” umuturage udatera kawa asigara inyuma mu iterambere kuko iyo wejeje kawa ntacyo wabura murugo”.

Harerimfura Diogène ntabwo ari umuhinzi wa kawa gusa ni n’umworozi w’inka ati² Korora kijyambere cyangwa guhinga kijyambere bisaba abantu guhindura imyumvire buri wese akumva ko ashobora guhinga ahantu hatoya akeza byinshi, akorora inka 1 akabona umusaruro utubutse kuko iyo uhinze mu kajagari cyangwa korora mukajagari utabona umusaruro ushimishije’’. Mu buhinzi n’ubworozi, akaba yarabashe kwiyubakira inzu ya miliyoni 50.
Kabanda Matayo, umukozi ukora mu mirima y’ikawa ya Harerimfura Diogène avuga ko kawa n’urutoki byose abikora neza abyitayeho kuko bitanga umusaruro mwiza bikabasha kumuhemba ati²Inyungu ya kawa nukuyikorera neza ikakwitura hakavamo ibigutunga kuko udashobora gukena ukorera kawa”.
Yakomeje avuga ko amafaranga ahembwa amufasha kubona ibimutunga asigaye akayaguramo itungo rizamutunga mu minsi irimbere kuko amafaranga abona ntabwo ayapfusha ubusa. Yashishikarije abaturage bagishize amaboko mu mifuka ko bagomba gukora bakiteza imbere.
Nsengiyumva Gratien, Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Ruli avuga ko muri uyu Murenge igihingwa cyiganje cyane ari igihingwa cya kawa kandi irahera. Abaturage b’Umurenge wa Ruli bakunda kawa kandi bakayikorera neza.
Yakomeje avuga ko kawa ari igihingwa cyateje imbere abagikora kuko iyo uganiriye n’abasaza benshi bafite uko babayeho bavuga ko kuba barashoboye kubaka inzu batuyemo, kuba barashoboye kurihira abana amashuri babikesha igihingwa cya kawa bityo ugasanga igihingwa cya kawa gifite icyo kimariye abaturage.
Yasabye abahinzi kwita ku gihingwa cya kawa kugira ngo ibahe umusaruro mwiza kandi mwinshi. “Ati kawa igira umusaruro kandi itanga amafaranga iyo uyabonye ukayashyira mu mufuka gusa nayo ntabwo yongera kugusubiza kuko ubundi ikintu cyose ni mpa nguhe”. Yasabye abaturage kandi ko ku mwero wa kawa babonye amafaranga nibura bagomba kugira igice kimwe gisubira muri ya kawa harimo kuyibagara, kuyisasira, umuti, imfumbire n’abakozi bakora mu makawa bityo asagutse akabona gukoresha imirimo ye ya buri munsi.
Yababwiye kandi ko bagomba gukoresha cyane imfumbire y’imborera kuko ifasha igihingwa cya kawa kubera ko imara igihe kirekire mu butaka, ikongera kunganirwa n’ifumbire mvaruganda kuko haba igihe cyo gutera ifumbire mvaruganda ikunda gukoreshwa mu kwezi kwa 11 n’ukwezi kwa 12.
Bagomba gutera umuti kuko iyo kawa imaze kuraba hari udukoko dukunze kuza kurya imbuto kuko imbuto ubwazo zibamo umushongi uryohera kuburyo utwo dukoko tuba twifuza kuyirya cyane cyane udusurira bityo bikaba ngombwa ko buri munsi atera umuti muri cya gihe cy’ibitumbwe kugira ngo arwanye utwo dusimba kugira ngo umusaruro uboneke ari mwiza.
Ati “iyo habonetse ibitumbwe byiza n’umusaruro ku rwego rw’igihugu uboneka ari mwiza ariyo mpamvu wumva ngo kawa ya Gakenke cyangwa Dukunde Kawa muri coffee cup of Excelency yashoboye kubona umwanya wa mbere cyangwa yabonetse mu myanya ya mbere ku rwego rw’isi”. Nukubera ko abaturage baba barayikoreye neza kuko iyo ukoreye kawa neza haboneka umusaruro mwiza kandi amafaranga akaboneka ari menshi.
Yavuze kandi ko iyo kawa yatsinze ku rwego rw’isi ikaboneka ku myanya ya mbere igurwa ku giciro kiri hejuru kandi na wa muhinzi ku mafaranga aba yarahawe ku kiro cy’igitumbwe hakiyongeraho icyo bita ubwasisi (Bonus) abanyenganda batanga hakurikijwe umusaruro buri muhinzi yatanze.
Muri rusange igihingwa cya kawa mu Murenge wa Ruli cyateje imbere abakora ubwo buhinzi akaba asaba urubyiruko kwita ku gihingwa cya kawa kugira ngo bongere umusaruro ube mwinshi kandi barusheho kwiteza imbere bityo no ku rwego rw’igihungu haboneke umusaruro mwinshi kandi uhangije.
Kawa ya Harerimfura Dieogène ihinze kuri hegitari ebyiri n’igice na metero magana atanu aho akuramo hagati ya toni eshatu cyangwa enye kuri hegitari imwe n’igice. Ubu kuri hegitari imwe afite kurundi ruhande amaze gusarura toni enye zibitumbwe bya kawa .
Gikwerere Patrick