Hakorimana Dative arashishikariza abagore kwitabira ubuhinzi bwa kawa nk’inkingi y’iterambere ry’umuryango

Hakorimana Dative avuga ko kawa ari kimwe mu bihingwa ngengabukungu, bifatiye runini iterambere ry’umuryango, bityo abagabo, abagore n’urubyiruko bakwiye gufatanya kugira ngo umusaruro wacyo wiyongere mu bwiza mu bwinshi.

Mu myaka yo hambere, kawa ni kimwe mu bihingwa byitabwagaho n’abagabo cyane, n’umusaruro itanze ugasanga abandi bagize umuryango ntibamenye icyo ukoreshwa, cyane ko nabo nta ruhare babaga bagize mu kuyitaho.

Gusa kuri ubu bimaze kugaragara ko kugira ngo umusaruro wayo ukomeze kwiyongera, bisaba ubufatanye bw’abagize umuryango, abagore n’urubyiruko bagafatanya muri ubwo buhinzi.

Mu Birori byo guhemba abagore babaye indashyikirwa mu guhinga no kwita kuri kawa byabereye mu Murenge wa Rushasgi ku wa 19 Ugushyingo 2025, Hakorimana Dative yabwiye abari bitabiriye ibi birori ko amafaranga akura muri kawa afasha mu iterambere n’imibereho myiza y’umuryango we.

Avuga ko atarinjira mu buhinzi bwa kawa, yari afite imyumvire ko ihingwa, ikitabwaho n’umugabo gusa.

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma y’amahugurwa yahawe n’umuryango Sustainable Growers, ku bijyanye no guhinga, gukorera neza, gutunganya kawa no ku micungire ya Koperative byamugiriye akamaro.

Ati “Nezaga ibiro bibiri ku giti cya Kawa ariko nyuma y’amahugurwa ku gukorera kawa, uyu munsi neza ibiro bine ku giti kimwe ndetse bishobora no kurenga.”

Hakorimana avuga ko igihingwa cya kawa cyamuhinduriye ubuzima, ubu arahinga agasarura, akabona amafaranga yishyuramo amashuri y’abana ndetse akizigamira.

Ati “Ubu ndi wa mubyeyi ufite konti muri Sacco, ndabitsa, nkizigamira, nkabikuza. Konte yanjye ntijya yambara ubusa.. Ubu gahunda za Leta narazisobanukiwe, Mituweri na Ejo Heza, mbitangira ku gihe, iwanjye hahora akarima k’igikoni gahoraho imboga.”

Si ibi gusa kuko mu rugo rw’uyu mubyeyi hahora isuku, hari ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Mu Mirenge yose y’Akarere ka Gakenke uko ari 19, bahinga igihingwa cya kawa ariko 15 niyo yeramo nyinshi kurusha iyindi.

Kawa ihingwa ku buso 2972Ha, mu mirima isaga ibihumbi 24653 ya kawa ihingwamo n’abaturage ku giti cyabo.

Dufite abahinzi ba kawa 19918. Dufite inganda za kawa 17, zirimo rumwe ‘Abakunda Kawa Rushashu’ rubasha gutunganya kawa uhereye irimo mu murima kugeza ku ikawa inyobwa, ikanoherezwa mu mahanga.

Mu Karere ka Gakenke ku mwaka haboneka umusaruro wa Kawa ungana na Toni 739 za kawa itunganyijwe neza. Ni ukuvuga ko hasarurwa Toni 3700 z’ibitumbwe.

Muri iyi gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, Akarere ka Gakenke karateganya kongera ingano y’ubuso buhingwaho kawa, hakiyongeraho 300 Ha no kuvugurura kawa zishaje ziri kuri Ha 940.