Gashenyi: Mu Muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe abaturage basabwe kurwanya isuri
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, Hon.Habineza Frank, Hon.Mukobwa Justine, Hon.Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney n’Inzego z’Umutekano mu Karere ka Gakenke bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gashenyi, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2023, wibanze ku bikorwa byo gucukura imirwanyasuri .

Nyuma y’Umuganda, mu nama yahuje abaturage bo mu Murenge wa Gashenyi n’Abayobozi, abaturage basabwe kurwanya isuri, kwirinda ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufata neza ibikorwa remezo, kugira umuco w’isuku no kwirinda ubusinzi.
Nyuma y’ibikorwa by’umuganda kandi hatagijwe ku mugaragaro Gahunda y’Igihugu y’uko abaturage bivana mu bukene mu buryo burambye.
Itsinda ry’Intumwa zarubanda kandi basuye igishanga cya Murandi giherereye mu Murenge wa Gashenyi gihinzeho ibishyimbo kuri Ha 40, hakaba hari na Ha 32 zizahingwaho ibirayi.

Nyuma yo gusura igishanga cya Murandi bakoranye inama n’ibyiciro bitandukanye birimo abavuga rikumvikana, Abakozi b’Ubumurenge, Abahinzi, Abakuru b’imidugudu baganira ku bikorwa by’ubuhinzi mu Karere ka Gakenke, bareba kandi uko ibibazo abaturage babagejejeho mu ngendo rusange zabaye mu mpera z’umwaka wa 2022 byitaweho.
