Gakenke:Hatangijwe ibikorwa by’umushinga wo gusubiranya Imisozi n’Ibibaya no kubakira ubudahangarwa imidugudu yo mu cyaro

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2022, kuri Site ya Vugangoma mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke, hatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa by'Umushinga wo gusubiranya Imisozi n'Ibibaya no kubakira ubudahangarwa Imidugudu yo mu Cyaro, ugamije guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Umushyitsi Mukuru muri iyi gahunda yari Minisitiri w'Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc. Yitabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Umyobozi Mukuru wIkigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, Juliette Kabera, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, Njyanama y’Akarere, Inzego z'Umutekano,  n'abaturage bo mu Murenge wa Muyongwe Akagari ka Nganzo.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka 6 uzakorera mu Mirenge ya Muyongwe na Muzo, aho uzibanda ku bikorwa, birimo guca amaterasi y'indinganire no guca imiringoti, gutera amashyamba no gusazura ashaje, gutera ibiti bivangwa n'imyaka, gusana Imidugudu no kubaka imishya, gutanga imbabura za rondereza n'ibindi.

Mu ijambo rye, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko imihindagurikire y'ibihe igira ingaruka ku buzima bw'abaturage, aho yatanze urugero ko  imvura nkeya u Rwanda rufite muri ibi bihe.Yongeyeho ko abaturage ari bo bafite igisubizo, aho yabasabye kugira uruhare mu guhangana n'iyo mihindagurikire y'ibihe.

Agaruka ku kamaro k'umushinga watangijwe uyu munsi, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko usibye ibikorwa bitandukanye bizakorerwa abaturage ndetse n'imirimo bazawubonamo, uzanafasha u Rwanda kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38%.

Akaba yasabye abaturage b'Akarere ka Gakenke kuzaba abafatanyabikorwa beza b'uyu mushinga, kuzagira uruhare mu bikorwa byawo no kuzabyitaho bikazaba ibikorwa biramba.

Ni muri urwo rwego yabasabye kuzarinda ibiti biterwa ku buryo hatazagira igiti na kimwe cyononwa, kurwanya isuri mu mirima yabo, cyane cyane aho umushinga utazakorera, kurengera ibidukikije birinda gukoresha amasashi akoreshwa inshuro imwe, kubungabunga inkengero z'imigezi, kugabanya ibicanwa bitabira gukoresha imbabura za cana rumwe n'ibindi.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko uyu mushinga uzafasha Akarere ka Gakenke guhangana n'ibiza bikunze kwibasira uyu Murenge bikangiza bikabije ibidukikije, bitaretse no guhitana ubuzima bw'abaturage. Yasabye abaturage kugira uyu mushinga uwabo no kuzawubyaza umusaruro, bityo bakiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yashimiye Ubuyobozi bukuru bw'Igihugu cyacu budahwema guharanira Imibereho myiza y'abaturage,asaba abaturage gufatanya kubungabunga ibikorwa by'uyu mushinga no kwirinda ibikorwa byose bibangamira cyangwa byangiriza ibidukikije.

Mu gutangiza uyu mushinga hatewe ibiti 16,115 birimo n'ibiti bya gakondo n'ibivangwa n'imyaka mu rwego rwo gufata ubutaka no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Nk'uko byavuzwe abaturage bazagerwaho n'inyungu z'uyu mushinga bagera ku bihumbi 56,000 kandi 50% ni abagore, ni mu gihe kandi abaturage ibihumbi 15,000 bazabona akazi muri uyu mushinga mu gihe cy'imyaka 6.

Gikwerere Patrick