GAKENKE: WORLD VISION YASHIMIWE URUHARE YAGIZE MU GUHINDURA ITERAMBERE N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwashimiye Umuryango World Vision ku mpinduka zigaragara mu iterambere n’imibereho myiza by’abaturage b’Akarere binyuze mu bikorwa by’imishinga wayo umaze imyaka 17 ikorerwa mu Mirenge ya Kivuruga na Cyabingo.
Ku wa 21 Kanama 2025, mu Murenge wa Kivuruga habereye ibirori byo gusoza Umushinga w'Iterambere wa Kivuruga, umaze imyaka 17 ushyirwa mu bikorwa na World Vision Rwanda ku bufatanye n'Akarere.
Wari umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa bifatika byazanye impinduka mu mibereho myiza y’abagenerwabikorwa n'abaturage muri rusange no kumva ubuhamya bwa bamwe mu bagenerwabikorwa bamaze igihe bafashwa n’uyu muryango mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibi birori byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice, Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano, abahagarariye World Vision Rwanda n’abafatanyabikorwa, abagenerwabikorwa b’iyi gahunda, umuhanzi Ridderman wasusurukije abitabiriye n’abandi baturage muri rusange.
Ndazigaruye Edouard utuye mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga, avuga ko amaze imyaka itanu akorana n’uyu mushinga, wamufashije kubona inka, ubu imufasha kubona ifumbire, amafaranga yo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kubona amata n’ibindi bimufasha mu iterambere n’imibereho myiza y’abagize umuryango we.
Kuri uyu munsi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwashyikirije uwari uhagarariye World Vision Rwanda igikombe mu rwego rwo kuyishimira impinduka ibikorwa byayo byagize mu Karere.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine yavuze ngo “Ntiwahuriye hano ngo twizihize iherezo ry’ibikorwa by’umushinga, ahubwo duhuriye hano kugira ngo twizihize intangiriro nshya no gukomeza urugendo ntagereranywa World Vision Rwanda yagiranye n’Akarere ka Gakenke mu myaka 17 ishize.
Guverineri Mugabowagahunde yashimiye ibikorwa byavuye mu bufatanye bw'impande zombi mu myaka 17 ishize, asaba ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage gukomeza gusigasira no kubyaza umusaruro ibyo bikorwa n'amahirwe babonye, World Vision Rwanda ayisaba gutekereza indi mishinga izamura abaturage.
Binyuze muri iyi gahunda ya Kivuruga, hakozwe ibikorwa bitandukanye byagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko ku bana n’imiryango yabo. Izi mpinduka zigaragara mu byiciro bitandukanye birimo isuku n’isukura, uburezi no kwita ku bana, kurwanya imirire mibi, iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi n’ishoramari mu bikorwa remezo byashowemo asaga Miliyari 13Frw

