Gakenke: Urubyiruko rwasabwe kwishimira iminsi mikuru runirinda virus itera SIDA

Muri Centre ya Gakenke habereye igitaramo gisoza umwaka wa 2024, urubyiruko rusabwa kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka ariko runazirikana kwirinda ubusambanyi n’imibonano mpuzabitsina idakingiye nka bumwe mu buryo bukwirakwiza virus itera Sida

Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Rungano, twese tujyanemo mu bikorwa biteza imbere Igihugu cyacu" cyabaye ku wa 27 Ukuboza 2024, Cyanahujwe n'ubukangurambaga bwo gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Ni igitaramo cyitabiriwe n'Abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Gakenke n'abandi bakozi, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, Abahagarariye umufatanyabikorwa FXB Rwanda, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Nemba, Umuhanzi Mico The Best, urubyiruko, abaturage muri rusange n'abandi batumirwa.

Umuyobozi w'Akarere Madame Mukandayisenga Vestine yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwishimira uko umwaka turi gusoza wagenze no kubifuriza umwaka mwiza wa 2025.  Ati "2024 wari umwaka mwiza ariko n'ibindi byiza biracyaza."

Ahabereye iki gitaramo hanatangirwaga serivisi zo gupima Virus itera Sida ku bushake kugira ngo umuntu amenye uko ahagaze, binamufasha kwirinda no kurinda abandi.

Madame Mukandayisenga yavuze ko abaturage by’umwihariko urubyiruko bakwiye kwishima muri ibi bihe by’iminsi mikuru bishimira ibyo bagezeho ariko bakirinda kwishobora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye nka bumwe mu buryo bukwirakwiza virus itera Sida.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mu mpera za 2023 ubwandu bushya bwa Virus itera Sida bwari bugeze kuri 0,08% mu gihe 35% by’ubwandu bushya bari mu cyiciro cy’urubyiruko n’aho abafite virusi itera Sida mu Rwanda muri rusange ubu ni 3%.

Umuhanzi Mico The Best niwe wasusurukije abitabiriye igitaramo