GAKENKE: URUBYIRUKO RWASABWE GUKOMEZA KUGIRA URUHARE RUFATIKA MU KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu Uwamahoro Marie Thérèse, yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare rufatika mu kubungabunga ibidukikije, ashimangira ko aribyo shingano mu kubaka u Rwanda rufite isuku, rutoshye kandi rutekanye.
Ni ubutumwa yahereye urubyiruko mu muganda wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake, wabaye ku wa 30 Ukwakira 2025.
Uwo muganda wakorewe mu Mirenge yose igize Akarere, waranzwe no gutera ibiti bivangwa n'imyaka. Ku rwego rw’Akarere, wakorewe mu Murenge wa Gakenke.
Umuyobozi w’Urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Karere ka Gakenke, UWITONZE Patricie, yashimiye Abayobozi b'inzego z'ibanze, iz'Umutekano n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku mbaraga, umurava n’ubwitange byabaranze muri uko kwezi kwahariwe ibikorwa by’Ubukorerabushake.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, SP Kayumba Canisius, yibukije urubyiruko ko kubungabunga umutekano ari ukurinda ejo hazaza, Abasaba kuba intangarugero mu kurwanya ibiyobyabwenge, ubusinzi n’amakimbirane yo mu miryango.
ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake kwatangiye ku wa 01 Ukwakira 2025, gusozwa ku wa 30 Ukwakira 2025. Kwari gufite insanganyamatsiko igira iti “Kwegera Umuturage Twabigize Intego.”
