Gakenke: Urubyiruko rufite imishinga yahize iyindi mu bworozi bw’Amatungo magufi barashishikariza bagenzi babo kubwitabira
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke bitabiriye gushora imari mu mishinga y’ubwororozi bw’amatungo magufi barakebura bagenzi babo bakibikerensa. Bavuga ko imishinga yabo yatoranyijwe ikoherezwa ku rwego rw’Igihugu kuzapiganwa kuko byagaragaye ko yungura abayikora kandi igatanga akazi.


Mu marushanywa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke n’Umufatanyabikorwa wako USAID-ORORA WIHAZE n’Ihuriro Nyarwanda ry’Urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi, hagamijwe guhitamo imishinga itanu yahize iyindi muri 50 y’urubyiruko rwo mu Mirenge igize Akarere ka Gakenke, Mporansenga Jean de Dieu worora inkoko wahize abandi na bagenzi be Daphrose Musengimana na Marie Claudine Umuhoza baravuga ko urubyiruko rusabwa gutinyuka iyo mirimo ijya isuzugurwa na bamwe.

Bahamya ko kwigirira icyizere ari byo bibura mu rubyiruko naho ubundi ngo kwikorera birashoboka kandi bahereye ku mikoro make nk’uko nabo babitinyutse. Ngo bafite icyizere ko imishinga yabo izakomeza gutera imbere.

Umuhuzabikorwa wa USAID-ORORA WIHAZE mu Turere twa Gakenke na Burera Niyomugenga Olivier avuga ko ikigamijwe ari ukuzamura imyumvire y’urubyiruko kuko ari imbaraga zihariye ku gihugu; naho iyi mishinga 5 yatoranyijwe ikaba igomba kwigirwaho n’abandi.
Umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Gakenke Dushimimana Monique arashishikariza urubyiruko gushyira imbaraga mu bworozi bw’amatungo magufi. Ngo nubwo bitabiriye kuyorora ntabwo ahagije ku isoko kuko ibiribwa biyakomokaho bikenewe hirya no hino.

Muri iyi gahunda yo guteza imbere imishinga y’urubyiruko y’ubworozi bw’amatungo magufi mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa abagera kuri 94 bafashijwe na USAID-ORORA WIHAZE guteza imbere imishinga yabo. Ni mu gihe hirya no hino mu Rwanda hari abagera ku 1000 barimo n’abibumbiye mu matsinda 30, amakoperative 15
Gikwerere Patrick