Gakenke: Umukecuru Nyirangoboka Venatie yatanze ubuhamya bw’uko kwiteganyiriza byatumye agira amasaziro meza

Nyirangoboka Venatie, umwe mu bageze mu zabukuru wo mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, avuga ko yateganyirije amasaziro ye mu rwego rwo kwirinda ko azasaza asabiriza none uyu munsi akaba ari gusoroma ku mbuto yabibye akiri muto.

Ni ubuhamya yahaye abanya-Gakenke bitabiriye ibirori byo kwizihinza umunsi mukuru w’abageze mu zabukuru wabereye mu Murenge wa Cyabingo ku wa 08 Ukwakira 2025, aho byari byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Madame Mukandayisenga Vestine arikumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, SP Kayumba Canisius.

Uyu mubyeyi yavuze ko yabashije kwiga, abona akazi k’uburezi akiri muto ndetse arizigama kugeza ubwo umufasha we yitabye Imana ariko kubera kwiteganyiriza, abasha kwishyurira amashuri abana be nabo bariga bararangiza.

Ati “Nabayeho ndiga ndarangiza nanjye nigisha abandi ariko agashahara Leta impembye sinagapfushije ubusa, nashoboye kugashakamo ibizatunga abana nzabyara.”

Uyu mubyeyi yari afite imyumvire y’uko abana be nabo bagomba kwiga nkuko nawe yize. 

Ati “Ubwo rero nateguye ubukecuru byanjye ntyo, napfakaye mu 1997, nta mwana numwe wari wize ariko kubera ku bw’amahirwe y’Imana no kuba narabateganyirije, abana banjye bose narabarihiriye bariga bararangize.”

Uyu munsi abana b’uyu mubyeyi bose bafite akazi, bibeshejeho ndetse nawe baramwibuka bakamufasha. Aragira inama abakiri bato yo kudasesagura cyangwa ngo bapfushe ubusa amahirwe babona.

Ati "Bareke gupfusha ubusa imbaraga bafite, bakore bateganyirize ahazaza, kugira ngo bazagire amasaziro meza, ntibazabe umutwaro kuri Leta"

Nyirangoboka Venatie (wa gatatu uhereye ibumoso) yicaye mu bandi bari baje kwizihiza umunsi mukuru w'abageze  mu zabukuru