Gakenke ku isonga mu kwishyura EjoHeza na Mituweli

Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere tw’Igihugu, mu kwitabira Gahunda ya EjoHeza na Mitiweli 2021-2022. Nk’uko bigaragazwa na raporo y’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Akarere ka Gakenke kaza ku mwanya wa mbere muri izo gahunda zombi, ibi bigashimisha  ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ndetse n’ubw’Intara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko kuba aba mbere muri Gahunda ya EjoHeza no gutanga Mituweli, bituruka ku bufatanye abaturage bagirana n’ubuyobozi.

Yagize ati “Ibanga rya mbere ni ugusobanurira umuturage gahunda za Leta akazumva neza, nko muri Mituweli tumaze imyaka itandatu tuba aba mbere uretse rimwe na rimwe  hari ubwo hari Akarere kamwe kaje imbere tukaba aba kabiri, ariko ibyo twabigize intego. Nko muri Mituweli ibanga dukoresha ni ibimina bya mituweli, aho bigera mu kwezi kwa gatanu tukarasa ku ntego abaturage bakayatangira rimwe, bikazamura imibare mu buryo bwihuse.

Kuva muri Nyakanga abaturage bamaze gutanga mituweli ku kigero cya 80.9%, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke akaba asaba abasigaye batarayitanga kuyishyura vuba, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Yagize ati “Icyo nsaba abaturage nk’uko tugeze kuri 80,9%, abasigaye bishyure vuba kugira ngo bataba umugogoro ku miryango yabo no ku gihugu, kubera ko kwivuza umuntu adafite mituweli biba bihenze, Abo mu cyiciro cya mbere bo Leta irabishyurira, abandi bo mu bindi byiciro bo bariyishyurira, ubwo rero turagira ngo bishyure hakiri kare bivuze umwaka wose, aho kwishyura bakerewe bakivuza amezi make”.

Umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko amafaranga amaze kuzigamwa muri gahunda ya EjoHeza mu Karere ka Gakenke, amaze kugera muri 643,903,823, akaba asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda ya EjoHeza mu kwirinda ko mu gihe bazaba bageze mu zabukuru batazarushya imiryango yabo cyangwa bakarushya igihugu.

Ati “Muri EjoHeza ni ugushishikariza abatarizigamira kubyitabira, aho kuvuga bya bindi by’urukwavu rukuze rwonka abana, ahubwo abe yarizigamiye aho kwanduranya n’abana be na bo baba bifitiye ingorane z’ubuzima bwabo bwa buri munsi”.

Kayumba Bernard, Umuhuzabikorwa wa EjoHeza mu Ntara y’Amajyaruguru yagaragaje ko buri wese agomba kumenya amahirwe afite, kuyabyaza umusaruro neza kandi ku gihe ari ibanga ryo kwesa umuhigo ati “ Buri wese agomba kugira imikorere n’imikoranire myiza n’abandi kuko ari inyongeragaciro zidufasha kwesa uyu muhigo”.

 Kuza ku isonga kw’Akarere ka Gakenke, byashimishije Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancilla, yashimiye byimazeyo Akarere ka Gakenke kugeza ubu kari ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu muri gahunda za EjoHeza na Mituweli. Yasabye ko Akarere kakomeza kuzamura ibipimo by’ubwitabire bw’abizigamira bashya.

Gikwerere Patrick