Gakenke ku isonga mu kwishyura Ejo Heza na Mituweli

Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere tw’Igihugu, mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza na Mitiweli 2021-2022, uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali tuba utwa nyuma mu kwitabira izo gahunda  zombie.

Nk’uko bigaragazwa na raporo y’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Akarere ka Gakenke kaza ku mwanya wa mbere muri izo gahunda zombi, ibi bigashimisha  ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ndetse n’ubw’Intara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias avuga ko kuba aba mbere muri gahunda ya Ejo Heza no gutanga Mituweli, bituruka ku bufatanye abaturage bagirana n’ubuyobozi.

Yagize ati “Ibanga rya mbere ni ugusobanurira umuturage gahunda za Leta akazumva neza, nko muri Mituweli tumaze imyaka itanu tuba aba mbere uretse rimwe na rimwe  hari ubwo hari Akarere kamwe kaje imbere tukaba aba kabiri, ariko ibyo twabigize intego. Nko muri Mituweli ibanga dukoresha ni ibimina bya mituweli, aho bigera mu kwezi kwa gatanu tukarasa ku ntego abaturage bakayatangira rimwe, bikazamura imibare mu buryo bwihuse.

Kuva muri Nyakanga abaturage bamaze gutanga mituweli ku kigero cya 93,2%, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke akaba asaba abasigaye batarayitanga kuyishyura vuba, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Yagize ati “Icyo nsaba abaturage nk’uko tugeze kuri 93,2%, abasigaye bishyure vuba kugira ngo bataba umugogoro ku miryango yabo no ku gihugu, kubera ko kwivuza umuntu adafite mituweli biba bihenze, Abo mu cyiciro cya mbere bo Leta irabishyurira, abandi bo mu bindi byiciro bo bariyishyurira, ubwo rero turagira ngo bishyure hakiri kare bivuze umwaka wose, aho kwishyura bakerewe bakivuza amezi make”.

Umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko amafaranga amaze kuzigamwa muri gahunda ya Ejo heza mu Karere ka Gakenke, amaze kugera muri miliyoni 300, akaba asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda ya Ejo heza mu kwirinda ko mu gihe bazaba bageze mu zabukuru basabiriza.

Ati “Muri Ejo heza ni ugushishikariza abatarizigamira kubyitabira, aho kuvuga bya bindi by’urukwavu rukuze rwonka abana, ahubwo abe yarizigamiye aho azaba arya ibye, aho kwanduranya n’abana be na bo baba bifitiye ingorane z’ubuzima bwabo bwa buri munsi”.

Kuza ku isonga kw’Akarere ka Gakenke, byashimishije Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancilla, aho ku rubuga rwa twitter yagize ati “Ndashimira byimazeyo Akarere ka Gakenke kugeza ubu kari ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu muri gahunda za Ejo Heza na Mituweli. Ndasaba n’utundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru, gufatira urugero kuri ako karere, mu kuzamura ibipimo by’ubwitabire”.