Gakenke: Intore z’Inkomezabigwi 13 zasabwe kuba umusemburo w'impinduka nziza mu muryango
Mu Mirenge yose y'Akarere ka Gakenke hari kubera Itorero ry’Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Mwaka w’Amashuri wa 2024-2025, ribaye ku nshuro ya 13, aho Intore zitozwa zihabwa izina ry’Ubutore ry’Inkomezabigwi XIII.
Iri Torere ni kimw emju bikorwa bigize Urugerero rw’Inkomezabigwi XIII ryatangijwe ku mugaragaro ku wa 13 Mutarama 2026, ku rwego rw'Akarere, rwatangirijwe mu Murenge wa Muhondo, igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana NIYONSENGA Aimé François.
Intore zahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka ku ndangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, imyitwarire ikwiye kuranga Intore, Amateka y'Itorero mu Rwanda n'uruhare rwaryo mu kubaka Umunyarwanda mu iterambere ry'Igihugu, banibutsa ibikorwa by'ingenzi bizibandwaho ku Rugerero.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana NIYONSENGA Aimé François yabasabye kuba umusemburo w'impinduka nziza mu muryango no mu baturanyi, zishingiye ku ndangagaciro na kirazira z'umuco Nyarwanda, gutoza umuco wo kwigira, isuku, kwitabira gahunda za Leta & guharanira ubuzima buzira umuze.
Ati “Turabasaba gukomeza kuba umusemburo w'impinduka nziza mu muryango no mu baturanyi zishingiye ku ndangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.”
Yakomeje agira ati “Turabasaba kwesa imihigo muzahiga, abaturage b’Akarere ka Gakenke turi Abesamihigo. Turabasaba gukangurira abanyarwanda umuco wo kuzigama birinda gusesagura, no kumenya kubaho mu bushobozi bwabo.”
Urugerero rw’Inkomezabigwi XIII rwatangijwe ku wa 13 Mutarama 2026, rukazasozwa ku wa 16 Gashyantare 2026, aho bazaba bakora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, gukora isuku no gukangurira abaturage gahunda zitandukanye za Leta.
Mu Karere ka Gakenke hari gutozwa Intore zisaga 1400 mu Mirenge yose uko ari 19.


