GAKENKE: IMBAMUTIMA Z’ABATUJWE MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA KAGANO
Bamwe mu batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano, bavuga ko bishimira ko Leta y’u Rwanda ihoza umuturage ku isonga, aho ihora ihangayikishijwe n’imibereho yabo, dore ko benshi muri abo batujwe muri uyu mudugudu bakuwe mu manegeka yashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu Kaga.
Uyu Mudugudu uherere mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, aho kuri ubu umaze gutuzwamo imiryango isaga 12o.
NIYONIZEYE Salomon, umaze imyaka isaga ibiri muri uyu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kagano, avuga ko mu myaka amaze abayeho, iyo abara ari iyo awumazemo kuko mbere yabagaho nta byiringiro byo kuramuka kubera kuba mu manegaka. Ubu ngo aba ahantu heza, abana biga hafi, amazi n'amashanyarazi abibona hafi.
Niyoyita Theresie avuga ko ahantu yari atuye mbere hahoraga hibasirwa n’ibiza, agahorana impungenge ko umunsi umwe bishobora kuzamuhitana cyangwa bikamusenyera
Ati “Nabaga ahantu ncumbitse ariko nkabona ko gucumbika bitanyoroheye, ubuyobozi bumba hafi, bubona ko ngomba kuza gutuzwa muri uyu mudugudu.”
Uyu mubyeyi watandukanye n’uwo bashakanye avuga ko byamushimishije bitewe n’uko yari asigaye agorwa no kubona ibitunga umuryango kubera ko ntawe bafatanyaga.
Avuga ko nyuma yo gutuzwa, yabonye umwanya wo gukora ibiraka mu mirimo yo kubaka uyu mudugudu, no korora amatungo kugeza ubwo yabashije kugura ubutaka bwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwashyize imbere ubuzima n’imibereho y’abaturage, bukabubakira umudugudu w’icyitegererezo, aho ibikorwa remezo byose bibegereye.
Mukarusagara Triphonie avuga ko ibiza byari byaramusenyeye, acumbikirwa n’abaturage ariko bakinuba kubera igihe bari bamaze bamucumbikira.
Ati “Nari naragujije amafaranga y’Ubudehe ndasana inzu yanjye ndangije inkangu iraza irayubika. Mudugudu yahise ambwira ati ‘Tuza ni wowe uzaza mu ba mbere bazatuzwa muri uyu mudugudu w’icyitegererezo’. Bahise bampamagara ndaza bankubita inzu nziza, hashize ibyumweru bibiri twumva imodoka zituzaniye ibiryamirwa. Ubu ndaryama ngasinzira.”
Umudugudu w'icyitegererezo wa #Kagano, biteganyijwe ko uzaba ugizwe n'inzu 354 zizatuzwamo imiryango yiganjemo iyabaga mu manegaka. Kuri ubu inzu 124 zaruzuye ndetse zamaze gutuzwamo imiryango itandukanye.
Mukarusagara Triphonie avuga ko ibiza byari byaramusenyeye, acumbikirwa n’abaturage ariko bakinuba kubera igihe bari bamaze bamucumbikira.
Niyoyita Theresie avuga ko ahantu yari atuye mbere hahoraga hibasirwa n’ibiza, agahorana impungenge ko umunsi umwe bishobora kuzamuhitana cyangwa bikamusenyera