Gakenke: Ibagiro rya Kijyambere rishobora kwakira inka 600 ku munsi

Ibagiro rya Kijyambere rya Gakenke riri mu mabagiro akomeye abarizwa mu Rwanda. Iri bagiro ryuzuye mu mwaka wa 2017 ritwaye asaga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, rifite ubushobozi bwo kubagirwamo inka zisaga 600 ku munsi.

Mu bukangurambaga bwateguwe n’Umushinga USAID Orora Wihaze ku bufatanye n’Ikigo RICA; aborozi b’amatungo, abayabaga, abaguzi n’abacuruzi b’inyama bibukijwe ko ubuziranenge n’isuku by’ibikomoka ku matungo byiganjemo inyama ari ingenzi mu gusigasira ubuzima bwa benshi.

Dr Nizeyimana Benjamin ukuriye Orora Wihaze mu Ntara y’Amajyaruguru agira ati: “Ikigamijwe mbere na mbere ni ukwigisha abantu no kubereka umurongo ngenderwaho w’iyubahirizwa ry’uruhererekane rw’ibikomoka ku matungo by’umwihariko inyama. Aha tubasobanurira ko inyama zitujuje ubuziranenge kandi zidasukuye neza aho kugira ngo zirwanye imirire mibi, ahubwo ziteza ibyago bw’uburwayi butandukanye. Twasanze ibyiciro byose birimo aborozi, ababazi, abacuruzi ndetse n’abaryi b’inyama ari ngombwa gusobanukirwa ibyo amategeko areba ubuziranenge ateganya kugira ngo binabafashe kuyitwararika”.

Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke yibutsa abaturage ko ubuziranenge buhera mu buryo itungo ryororwamo, aho ryororerwa, uburyo ribagwamo, aho ribagirwa, uko inyama zitwarwa n’uburyo zibikwamo.

Yagize ati: “Rigomba kororwa mu buryo buboneye, rigaburirwa ubwatsi n’amazi meza, ryarakingiwe ritarwaye, isuku y’ikiraro cyaryo yitaweho, ryaba rigiye kubagwa bigakorerwa mu ibagiro ryemewe ryujujwe ibisabwa byose kandi inyama zikabikwa mu byuma bikonjesha mbere yo kuzishyikiriza umuguzi. Ibyo bikumira iyangirika ry’inyama ndetse n’ubujura bw’amatungo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buburira abirengangiza iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’inyama kubicikaho mu rwego rwo kwirinda gukomeza koreka ubuzima bwa benshi.