Gakenke hizihijwe umunsi wahariwe umwana, Abaturage bahamagarirwa kurwanya igwingira n’imirire mibi

Mu Murenge wa Gashenyi habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wahariwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato, hizihizwa insanganyamatsiko igira iti: “Umwana wanjye, ishema ryanjye”, bihuzwa no kwizihiza Umunsi wa Malayika Murinzi ufite insanganyamatsiko igira iti: “Wite ku mwana wese nk’uwawe.”

Ibi birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, abafatanyabikorwa b’Akarere muri gahunda zo kurengera umwana, uhagarariye Polisi, abakozi b’Akarere ndetse n’abaturage muri rusange.

Mu bikorwa byaranze uyu munsi, abaturage bibukijwe akamaro ko kurera neza abana, bashishikarijwe kubagaburira abana indyo yuzuye, kwita ku buzima bwabo no gukomeza ingamba zo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Hanatanzwe ubutumwa bushishikariza abaturage kwita ku mwana wese nk’uwabo no gukomeza uruhare rwabo mu kurengera abana.

Hatanzwe kandi ikiganiro kigenewe abakobwa babyariye iwabo hagamijwe kubafasha gusobanukirwa inshingano zo kurera abana no kubashishikariza kwiyubaka. 

Ba Malayika Murinzi bashimiwe uruhare rwabo mu gufasha no kurengera abana batabyaye, bagaragarizwa ko ibikorwa byabo bifite uruhare runini mu mibereho myiza y’abana n’imiryango.

AMAFOTO